Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Batewe ubwoba n’icyorezo kiri gufata abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye

Muri Kivu zombi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hibasiwe n’icyorezo gifata ibitsina by’abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Iki cyorezo gihangayikishije abatuye muri ibi bice kuko ngo abacyanduye batabasha gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko byari bisanzwe, ibi byatangajwe n’Ikinyamakuru Kivu Morning Post.

Impamvu iyi ndwara ihangayikishije, ngo ni uko yatangiye ari imibiru mito mito ifata ku bitsina byaba iby’abagabo n’abagore ariko uko iminsi igenda ishira igenda ikura ikabyimba kugeza imenetse ku buryo bidashobora gutuma imibonano ikorwa.

Abakurikira hafi iby’iki cyorezo kimaze hafi ukwezi, bavuga ko kugeza ubu bataramenya igitera ubu burwayi kuko ngo bagikomeje gushakisha nyirabayazana, gusa aba bakeka ko cyaba gituruka ku nkende.

Inzego zitandukanye z’ubuzima, zivuga ko mu gihe hagikorwa iperereza, abaturage batarashinga ingo zabo bakwiye kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ubu burwayi ari hamwe mu ho bufatira cyane.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!