Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Mexique: Byatangajwe ko umuntu wa mbere yishwe n’ibicurane by’ibiguruka / Ibimenyetso

Umugabo w’imyaka 59 y’amavuko wo mu gihugu cya Mexique yishwe n’ibicurane byo mu bwoko bwa ‘H5N2’ bifata ibiguruka, aba uwa mbere byishe ku Isi, ibyo bicurane bikaba bitari byarigeze bishyirwa mu cyiciro cy’indwara zibasira abantu, ibi byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Kuri uyu wa 06 Kamena 2024, Ibinyamakuru Mpuzamahanga birimo The Guardian, byatangaje ko bimwe mu bimenyetso byagaragaye kuri uwo mugabo mbere y’uko apfa, harimo kugira umuriro ukabije, kunanirwa guhumeka neza, gucibwamo no kugira isesemi.

Abashakashatsi bagaragaza ko hakwiye kwihutira gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’ibi bicurane, hakanamenyekana ubukana bwabyo mu kuba byakwirakwira mu bantu.

OMS na yo yemeje ko ibyo kwandura ‘H5N2’ k’uwo mugabo bitaramenyekana, gusa ibyo bicurane bikaba byari byaratahuwe ku nkoko n’ubundi muri Mexique.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!