Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

FARDC yahishuye ko igiye kurasa amatsinda ya Wazalendo afasha M23 kwirukansa ingabo za Leta

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zahishuye ko zigiye kurasa amwe mu matsinda ya Wazalendo akekwaho gukorana n’umutwe wa M23 mu mirwano itoroshye iri guca ibintu mu nkengero za Kanyabayonga.

Ayo matsinda y’Abawazalendo ashinjwa gukorana na M23 ku buryo aho abarwanyi bageze ngo biborohere kwirukansa ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Colonel Mack Hazukay, uvugira Sokola 1 mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa RDC, yahamije ko ayo matsinda y’inyeshyamba zabatijwe izina rya ‘Wazalendo’ ari gukorana n’umwanzi muri iyo zone y’imirwano, ibiri kugira ingaruka zikomeye kuri FARDC.

Yagize ati: “Byagaragaye mu gace kaberamo imirwano yo kurwanya M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda ko hari abarwanyi ba Wazalendo bakina umukino w’umwanzi.”

Col Hazukay yavuze ko bategetse abayobozi ba Wazalendo kumenyekanisha abarwanyi babo no kwerekana ibiyemetso byihariye bibaranga ku bayobozi b’imitwe ya FARDC ibegereye.

Yavuze ko amatsinda ya Wazalendo n’indi mitwe y’inyeshyamba ikorera mu Karere ka Beni-Butembi na Lubero igomba kwimenyekanisha kuri FARDC kugira ngo ibyo bice bitazagwa mu maboko ya M23 kubera ibyitso bikorana nayo.

Col Hazukay yongeyeho ko abarimo FPP/AP ya Kabido na UPLC ya Kambale Mayani bari mu ba mbere bakekwaho gukorana n’umutwe wa M23 ukomeje kwigwizaho ibice wambura FARDC n’abambari.

Aya matsinda ya Wazalendo yahawe amasaha 48 ngo abe yamaze kwiyanzuza ku buyobozi bw’ingabo za Guverinoma ya Congo, mu gihe bitakorwa akazaraswa nk’abanzi b’igihugu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU