Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Mu Rwanda hagabanyijwe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

Uhereye kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Kamena 2024, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho igiciro cya lisansi ari 1663 Rwf kivuye kuri 1764 Rwf mu mezi abiri ashize, mu gihe igiciro cya mazutu ari 1652 Rwf kivuye kuri 1684 Rwf mu mezi abiri ashize.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Mu itangazo RURA ivuga ko ibi biciro bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri nk’uko bisanzwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!