Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Ani Elijah yateye umugongo APR FC na Rayon Sports asinya muri Police FC

Rutahizamu w’Umunyanijeriya Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-2024, yerekeje muri Police FC asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 04 Kamena 2024, nibwo uyu rutahizamu yasinyiye police FC amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya Bugesera FC yakiniraga yahawe miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka umwe w’amasezerano yari asigaranye, umukinnyi nawe atwara miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu rutahizamu wifuzwa mu ikipe y’Igihugu amavubi, Police FC yari yaramutekerejeho na mbere ngo ayifashe gukemura ikibazo cyo mu busatirizi, ariko ibiganiro byaje guhagarara kubera kutumvikana ku byo umukinnyi yashakaga.

Ani Elijah aje muri Police FC yiyongereye kuri Peter Agblevor wasinyiye iyi kipe muri Mutarama uyu mwaka avuye muri Musanze FC.

Hari andi makipe yifuzaga uyu mukinnyi ukina ataha izamu arimo Rayon Sports na APR FC, ariko aza kugenda biguru ntege mu gushaka uyu mukinnyi.

Ani Elijah umaze umwaka umwe mu Rwanda, kuri ubu ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023-2024, aho agihanganiye na Ruboneka Jean Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports.

Police FC niyo kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!