Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyabihu: Umusore yapfuye azize inyama itogosheje

Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda, umusore witwa Habanabakize Etienne yamize inyama y’inka itogosheje iramuhagama, bagerageza kuyimurutsa biranga iramuhitana.

Ababibonye bavuga ko yagiye kugura ibiryo muri resitora biriho inyama itogosheje, ayishyira mu itama, umwuka urabura, bamwihutana kuri poste de santé ariko biba iby’ubusa arapfa.

Amakuru avuga ko abari muri iyi resitora babanje gukora ibishoboka ngo batabare ubuzima bw’uyu musore gusa ntibyakunda.

Umwe mu bo mu muryango we, avuga ko ikimara kumuniga yahise yikubita hasi maze abantu bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayiruka biranga.

Yagize ati: “Bakora ibishoboka ngo byibura bayisohoremo nabyo biba iby’ubusa arapfa. Urupfu rw’umwana wacu rwadushenguye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Niyonsenga Jeanne D’Arc, yatangaje ko iyo nyama yamunigiye mu ka resitora gaciritse ko mu Mudugudu wa Nsakira mu Kagari ka Bukinanyana.

Avuga ko aka ka resitora kazwiho guteka amafunguro n’inyama z’inka baba batogosheje.

Yagize ati: “Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka.”

Gitifu Niyonsenga avuga ko n’ubwo resitora zo muri ako gace zisanzwe ziciriritse, nta kindi kibazo cy’abaziburiramo ubuzima biturutse ku mafunguro cyangwa ibinyobwa bafatiyemo bari bagahuye nacyo.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage ko mu gihe bagiye gufata amafunguro bajya babikorana ubwitonzi n’ubwo ibyabaye bifatwa nk’impanuka, ko mu gihe abantu bafata amafunguro bajya batapfuna bitonze, mu kwirinda ingaruka yabagiraho.

Ku wa Mbere taliki 03 Kamena 2024, nibwo Habanabakize Etienne yashyinguwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!