Thursday, January 30, 2025
spot_img

Latest Posts

Ibyo ukwiye kwitondera no kwitaho niba wifuza mutation/transfer uyu mwaka

Mu gihe abarimu benshi hirya no hino mu gihugu bifuza kwimurwa ku bigo bakoreraho (Transfer/ Mutation) cyangwa guhinduranya na bagenzi babo ( Interchange/ Permutation), mu rwego rwo koroherezwa kwegera imiryango yabo, hari iby’ingenzi byo kwiyegereza mu gihe cya vuba ubwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB kizaba gitanze uburenganzira hatazabaho gutinda kuko ikigo wifuza iyo usanze bakigutanze uba ufite amahirwe make.

Dore bimwe mu byangombwa ukeneye:
. Diplome yawe
. Ibaruwa ya burundu igushyira mu kazi
. Icyemezo cy’amanota y’imihigo wagize (kigomba kuba gisinyweho n’umuyobozi w’ishuri kandi urupapuro rubanza n’urusoza byose bigaragara neza.)

Hanyuma ibikurikiyeho, ubazwa niba;

. Ufite cyangwa udafite ubumuga
. Ufite indwara yakubayeho karande ( Chronic disease)
. Umwana wawe afite ubumuga cyangwa indwara yamubayeho karande
. Uwo mwashakanye afite ubumuga cyangwa indwara yamubayeho karande
. Niba uwo mwashakanye yaroherejwe mu butumwa na Leta.

Nyuma y’ibi ukenera ibyangombwa bishyigikira ibyo wavuze haruguru (Supporting documents.)

Usabwe kwita kuri ibi bikurikira mu gihe usaba guhindurirwa ikigo:

. Mbere y’uko hatangwa itariki yo gusaba suzuma ko kwinjira muri sisiteme yawe bikunda (Login) wicarane umubare banga wawe utazatungurwa bikagucanga.

. Hakiri kare genzura ko ibyo wize, n’ibyo wigisha aribyo biri muri sisiteme yawe, niba bihabanye egera ababishinzwe hakiri kare bagufashe.

. Niba hari uwo mwifuza kugurana muvugane hakiri kare buri wese arebe ko ibyo yigisha ari byo biri muri sisiteme.

. Hagitangwa itariki yo gutangira gusaba, saba wihuse.

.Shaka ibyemezo byumvikana bishyigikira impamvu usaba.

. Sikana ( Scan) documents zawe neza, ku buryo zigaragara neza zikeye kandi wubahirize format na size wasabwe.
Aha hari abantu bohereza documents ugashaka icyanditseho ukakibura bitewe n’uburyo bwo gusikana bakoresheje. Hari abakoresha telefoni zabo, rimwe na rimwe Cameras zazo zarangiritse bigatuma documents zabo zitagaragara neza.
Rero byaba byiza ukoresheje uburyo bugaragaza document yawe neza, nka Printer ikiri nzima cyangwa telefoni ifotora neza.

. Ku cyemezo cy’amanota y’imihigo kiteho wibuke ko hajyaho paji ibanza igaragaza imyirondoro yawe n’isoza igaragaza amanota wagize n’umukono washyizweho. Mu gihe sisiteme itateganyije imyanya ibiri yo gushyiramo paji ibanza ukwayo n’isoza ukwayo, huza izo paji zibe imwe( Merge or combine)

Ibyo ukwiye kwitondera:

. Banza utekereze neza niba koko ushaka guhindura ikigo.
. Irinde gukinisha sisiteme ngo urareba ko ikora mu gihe REB itaratanga uburenganzira bwo gusaba.
. Niba udashaka guhindurirwa ikigo wikinisha sisiteme ngo urareba kuko ishobora kukwemerera kandi ako kanya ihita iguhindurira ikigo. Kuzasobanura ko wikiniraga byakunywesha amazi.

Amakosa akorwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

. Hari abayobozi bagaragaza muri sisiteme ko bafite umwanya ukeneye umwarimu ( Vacancy Post), batabanje kureba neza ko koko uwo mwanya ariwo bakeneye, maze hagira umwarimu uhasaba kuko uwo mwanya ugaragara muri sisiteme, bahamuha yagerayo akabura amasaha yo kwigisha bikaba ngombwa ko asiragira akurikirana ikibazo cye.

. Hari n’abayobozi badashyira iyo myanya muri sisiteme kandi ikenewe kuri ibyo bigo bityo bikabuza umuntu washakaga kuhimukira amahirwe.

. Hagiye humvikana abantu bavuga ko umuyobozi w’ishuri yabimye icyangombwa ngo adashaka ko uwo bimuka kuri icyo kigo. Ibi bishobora no guteza ibibazo bitandukanye birimo ruswa n’ihohotera.

N’ubwo hashyizweho iyi sisiteme ya TMIS kugirango isabirwemo ibijyanye no guhindurirwa ikigo, hari abantu bagaragaza impungenge kuri yo kuko ubwayo atari umuntu ngo ashyire mu gaciro.

Urugero ni nk’umuntu ufite impamvu yumvikana yatuma ahindurirwa ishuri, iri muri ziriya zavuzwe haruguru ariko akaba ari bwo akigera mu kazi atarabona ibaruwa ya burundu, uwo akomeza kuba inzirakarengane ya sisiteme kuko ubwayo ntiyamwakira atujuje ibisabwa.

Aba bifuza ko bashyirirwaho uburyo bwihariye bwabafasha gukemurirwa ikibazo cyabo.

Tubibutse ko gusaba kwimurwa bikorerwa muri sisiteme ya Teacher Management Information System,TMIS.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!