Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUDorone n'intwaro ziremereye bikomeje kwiganza mu ntambara ya M23 na FARDC

Dorone n’intwaro ziremereye bikomeje kwiganza mu ntambara ya M23 na FARDC

Mu gihe muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba imirwano ihuza ihuriro ry’ingabo zifatanya n’ingabo za FARDC na M23 uyu munsi taliki 04/ 06/2024 zaranzwe n’indege zitagira abadereva n’imbunda ziremereye. 

Hagaragaye umubare munini bw’Abasivili bakomeretse berekezwa ku bitaro bya Ndosho biherereye mu mugi wa Goma.

Izi nkomere zabaye nyinshi ku buryo umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wa Croix rouge ufatanya n’ibi bitaro uvuga ko abantu ubi bitaro byakiraga bikubye inshuro ebyiri bakaba basaba ko bahabwa ibindi bitanda bibafasha kwakira aba barwayi.

Roberto Mardini, ni umuyobozi wa Croix rouge, muri Werurwe 2024, ubwo yageraga muri ibi bitaro yashenguwe no kubona inkomere uko zibayeho, aho yavuze ko kubona urwego rw’ububabare inkomere zirimo kunyuramo, biteye agahinda, aho ngo bigaragaza urwego rw’ibibazo by’urusobe abanye-Congo barimo gucamo.

Iyi ntambara ikomeje kuba imwe mu zihitana ubuzima bwa benshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ihanganishije ingabo za M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo.

Hakomeje kumvikana intwaro ziremereye n’indege zitagira abapilote, bikomeje gusuka ibisasu hirya no hino mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri ubu Croix rouge, ivuga ko 40% by’abarwayi bakira birangira bapfuye bivuye ku bikomere baba batewe n’iyi ntambara.

Mardini avuga ko ibyo barimo kubona mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batigeze babibona mu bihe byose bakoze ubutabazi muri iki gihugu.

Avuga ko iyi ntambara yaje ishegesha abaturage ku bibazo abanye-Congo bamaranye imyaka myinshi.

Kugeza ubu abantu babarirwa muri miliyoni 7 bamaze kuva mu byabo, aho Croix rouge, ivuga ko abagera kuri miliyoni 2.5 bahungiye mu Majyaruguru ya Congo.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!