Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Burundi: Ku ikubitiro mu ntara imwe inshoreke 900 zirukanwe abagabo bategekwa kugarura abagore babo

Mu gihugu cy’u Burundi abayobozi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuharike bufatwa nk’icyaha kibuza igihugu gutera imbere.

Iki cyemezo cyatangijwe mu ntara nyinshi, aho i Ngozi mu Majyaruguru y’Igihugu cyatangijwe kuva mu ntangiro z’uyu mwaka.

Mu mpera z’iki cyumweru, guverineri w’iyi ntara, Minani Désiré yatangaje ibyavuye muri iki gikorwa.

Avuga ko mu mpera za Mata mu ntara ye hirukanywe inshoreke 900 ndetse avuga ko “Ingaruka mbi zateje cyane cyane ibihumbi by’abana bata ishuri ndetse n’abagore bajugunywa mu muhanda.”

RFI ivuga ko mu kiganiro guverineri yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko yanyuzwe, ngo kabone nubwo 100% by’inshoreke mu ntara ye zidashobora kwirukanwa mu ntara ayoboye.

Ati: “Twasohoye inshoreke 900, muri zo, muri Komini zo mu ntara ya Ngozi. Intego yacu yagezweho byibuze 85%. Dufite kandi abana 3,600 bagizweho ingaruka n’ubuharike muri Ngozi.”

Guverineri Minani asobanura ko aba bana babaye ikibazo ku buyobozi,agira ati: “Turi mu nzira yo guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa mu bya tekenike n’imari bo mu ntara kugira ngo tugerageze gukusanya uburyo bukenewe bwo kohereza abana 3,600 ku ishuri, bashoboraga kuba igisasu gitereje guturika niba nta kintu gikozwe.”

Kugeza ubu 15% by’inshoreke ntizashoboye kwirukanwa, ikindi Guverineri Minani yavuze ko nyuma yo kwirukana inshoreke, abagabo bahatirwa kubana n’abagore babo ba mbere, inshoreke igasuriba ku babyeyi bayo. Gusa ngo buri gihe ibi ntibiba byoroshye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!