Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAmerika yatunguwe no gushyirwa mu gihirahiro na RDC

Amerika yatunguwe no gushyirwa mu gihirahiro na RDC

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika  muri RD Congo yatangaje ko iri mu gihirahiro nyuma yo kwimwa amakuru na Leta ya Kinshasa yerekeye Abanyamerika bashinjwa kugira uruhare mu cyiswe coup d’etat iheruka kugeragezwa i Kinshasa.

Nyuma y’uko mu kwezi gushize abagabo bitwaje intwaro bagabye igitero kuri Perezidansi ya Congo ndetse no mu rugo rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe, iki gihugu cyatangaje ko ari coup d’etat yaburijwemo.

Abantu batandatu mu bagabye iki gitero bari bayobowe na Christian Malanga wari ukiyoboye barishwe, abandi babarirwa muri za mirongo batabwa muri yombi.

Abantu batatu mu batawe muri yombi bafite ubwenegihugu bw’Amerika.

Greg Porter, Uvugira Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za i Kinshasa, yatangaje ko basabye gusura aba baturage ariko Leta ya Congo ikanga kubasubiza.

Yagize ati: “Twasabye RDC guha Ambasade uburenganzira bwo kubonana n’umuturage wese wa Amerika waba warafunzwe, ariko kugeza ubu ntabwo turahabwa.”

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye RDC gusura bariya baturage bayo nyuma y’uko hari umuryango umwe wo muri Amerika wagaragaje impungenge z’uko wifuza kumenya niba umwe mu bawugize yaba ariho cyangwa yarapfuye, nyuma y’uko RDC imutangaje mu bashatse kuyikoramo coup d’etat.

Ikindi kandi bivugwa ko mu batawe muri yombi harimo n’abafite ubwenegihugu bw’Ababirigi

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!