Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Inyeshyamba zo muri Centrafrique ziri kwinjirana muri RDC imbunda n’amasasu

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Ango na Bondo, Intara ya Bas-Uele hahungiye ku bwinshi abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrique.

Marcelin Mazale Lekabusiya, uyobora Teritwari ya Ango, yatangaje ko izi nyeshyamba zimaze hafi ibyumweru bibiri ziva mu turere twa Zemio na Mboki, aho ziri guhigwa n’Ingabo za Centrafrique n’iz’u Burusiya.

Ati: “Inyeshyamba zo muri Centrafrique zinjiye ku butaka bwacu zivuye muri Zemio. Zimwe zinjiriye ku mupaka wa Congo na Centrafrique muri Teritwari ya Ango, izindi zinjirira muri Teritwari ya Bondo. Mu minsi mike ishize, Abarusiya n’Ingabo zirwanaho bemenyeranyije kurwanya izi nyeshyamba zikorera muri Zemio na Mbokia.”

Izi nyeshyamba zahungabanyije umutekano bikomeye umutekano wo muri izi teritwari, kuko abazituyemo batewe ubwoba n’imbunda ziri kwinjirana ibi bikaba byatangajwe na Mazale.

Ati: “Umutekano wahungabanye cyane muri Ango na Bondo, abaturage bafite ubwoba kuko iyo inyeshyamba zambuka, ziba zifite amasasu n’imbunda mu ntoki.”

Muri Werurwe 2024, inyeshyamba zaturutse muri Centrafrique zinjiye muri izi teritwari, zishimuta abaturage, zisahura imiti mu mavuriro, zangiza n’ibindi bikorwa by’abaturage nk’uko Ikinyamakuru Actualité cyatangaje.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!