Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Umugore yafatanywe insinga z’amashanyarazi zipima hafi Toni 2,5

Ku wa 01 Kamena 2024, hafashwe umugore witwa Niwemfura Alice w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyabyondo mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi ho mu Karere ka Rulindo, afatanywe Toni 2,5 z’insinga z’amashanyarazi.

SP Jean Bosco Mwiseneza, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko uyu mugore Niwemfura yafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko hari ibintu uyu mugore arimo yimura abivana mu Karere ka Rulindo abijyana mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya.

Uyu mugore yavuze ko ari ibikoresho byaguzwe n’umugabo we kuko yabicuruzaga (scrap dealer) nk’uko byatangajwe na SP Jean Bosco Mwiseneza.

Umugabo wa Niwemfura ukekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi witwa Uwimana Frank Devis, na we mu Ugushyungo 2023 yatawe muri yombi azira kugira uruhare mu bikorwa byo kwangiza amashanyarazi.

Izi nsinga yazifatanywe iwe mu nzu ariko abajijwe uko zahageze ntiyagira icyo abisobanuraho, we akavuga ko ari ibyo baguraga kugira ngo babicuruze bibungure we n’umugabo we.

SP Jean Bosco Mwiseneza yakomeje avuga ko Polisi y’Igihugu itazihanganira umuntu uwo ariwe wese wangiza ibikorwaremezo kuko aba yangiza umutungo w’Igihugu.

Yagize ati: “Twabivuze kenshi ko abantu basenya bakanangiza ibyo igihugu cyubatse baba basenya iterambere ry’umunyarwanda niyo mpamvu tutazabihanganira namba kandi abazabifatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yaboneyeho no gushimira abaturage batangira amakuru ku gihe kandi abasaba ko buri wese akomeze kuba ijosho rya mugenzi we kugira ngo bakomeze gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya abanyabyaha.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!