Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Diregiteri w’ikigo cy’ishuri yatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire ya diregiteri Habimana Thomas ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, nibwo Habimana Thomas yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasingizwa.

Habimana Thomas asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu, akaba asanzwe ari n’umuhanzi wubatse izina nka Thompson mu ndirimbo nka ‘Intumwa za Rubanda’.

Diregiteri Habimana Thomas abaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe taliki 15 Nyakanga 2024 na 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye mu mahanga.

Diregiteri Habimana yakomeje avuga ko yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n’uwo ari we n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ati: “Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk’iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n’uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu.”

Yashimangiye ko asanzwe abayeho nk’umunyapolitiki cyane ko ari umuyobozi w’ishuri kandi ko afite icyizere cy’uko ashobora gutorwa.

Ati: “Icyizere mfite ni ukuba ntanze kandidatire yanjye umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida. Ni ibyagaciro kugira ngo nanjye ngaragaze ko imbaraga guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizemo ngo igihugu cyacu gitere imbere uyu ari umwe mu musaruro.”

Yavuze ko kandi impamvu yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari uko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere.

Diregiteri Habimana yahishuye ko kandi aramutse adatowe ari intambwe nziza kuri we kuko akiri muto ku buryo ashobora kuzongera guhatana no mu bindi bihe biri imbere.

Yakomeje agira ati: “Igishya nta kindi ni ugukomeza kurema isura cyangwa ishusho y’igihugu bihereye ku benegihigu hasi. Nk’umuntu ubana nabo umunsi ku wundi ni byiza cyane kuba hari byinshi cyane nshobora guhindura ndamutse ngiriwe icyizere n’Abanyarwanda.”

Yavuze ko kandi asanzwe atanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu ndirimbo bityo rero atazareka ubuhanzi bitewe n’uko yinjiye muri politiki cyane.

Ati: “Umuhanzi apfa ari uko inganzo yapfuye, buri gihe mbonye icyatuma ntanga umusanzu ku muryango nyarwanda muri rusange nzakomeza nkore. N’ubundi nkora umuziki ujyanye no gutanga ubutumwa no kwerekana ibitagenda neza kugira ngo inzego zitandukanye zigire icyo zibikoraho.”

Diregiteri Habimana Thomas yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko hari n’abarimu bagiye bashyikiriza NEC kandidatire zabo haba ku mwanya w’Ubudepite n’uw’Umukuru w’Igihugu.

Icyirango Habimana Thomas azakoresha nahabwa amahirwe mu gihe cyo kwiyamamaza

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!