Abaturage bamwe bo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, bavuga ko babangamiwe n’ubusinzi bukabije buterwa n’inzoga yitwa ‘Ruyaza’ ndetse bavuga ko ubwo businzi ari bwo ntandaro y’urugomo n’amakimbirane biganisha ku rupfu.
Aba baturage basaba ubuyobozi gushakira umuti ubusinzi bukabije bukomeje kwiyongera muri uyu murenge wabo, bukaba intandaro y’urugomo n’amakimbirane ku rupfu bikunze kugaragara muri uyu murenge.
Umuturage utuye mu Murenge wa Cyato witwa Iyakaremye Ilidephonse, avuga ko ubu businzi bubangamiye abaturage muri rusange.
Yagize ati: “Ubusinzi buhari cyane nibwo butubangamiye, ababukora cyane ni urubyiruko banywa bakarenza urugero. Banywa izitwa za ‘Ruyaza’ zigura maganatanu (500 Rwf), turifuza ko ubuyobozi bwazihagurukira.”
Uwitwa Habanabakize Jean Claude na we utuye mu Murenge wa Cyato, avuga ko haba ubusinzi bukabije, bityo akaba asaba ko inzego zabikurikirana.
Yagize ati: “Hano muri Cyato ubusinzi burakabije, umuntu aranywa akageza saa sita z’ijoro. Bukorwa n’abagabo n’abagore nibwo ntandaro y’amahano yo kwicana n’ubusambanyi aho bikorerwa hano muri Cyato.”
Abaturage bamwe na bamwe bahuriza ku kuba ubusinzi bukabije buterwa n’inzoga z’inkorano za ‘Ruyaza’ akaba ari nazo zitera bwamwe guhohotera abandi.
Bwana Harindintwali Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato yavuze ko urugomo rukomotse ku businzi rukorwa, bityo ubuyobozi bukaba bufite ingamba zo kuburwanya.
Yagize ati: “Ni byo urugomo rwo rukomotse ku businzi rugenda rugaragara n’imibare yo mu muryango, ingamba dufite zo kuburwanya n’ugukomeza kwegera abaturage no kubabwira ko ibyo bintu ari bibi n’aho tubonye inzoga z’inkorano turazimena.
Gitifu Harindintwali mu butumwa yatanze yasabye abaturage kwitabira umurimo, asaba abakuru kwitwara neza bigisha abato imico myiza.