Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Kirehe: RIB ifunze babiri barimo umukozi w’Akarere bakekwaho kwaka ruswa y’ibihumbi 500 muri miliyoni 21

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi bantu babiri barimo ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe, bakurikiranyweho kwaka ruswa y’ibihumbi 500,000 Rwf muri miliyoni 21,000,000 Rwf bari batse rwiyemezamirimo ngo azabone isoko.

Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Gicurasi 2024, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uru Rwego rw’Igihugu ruvuga ko “Gasagure Vital, ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 500,000 Rwf muri miliyoni 21,000,000 Rwf bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo azahabwe isoko.”

RIB yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo yayo ya Kirehe mu gihe dosiye yabo yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abantu nk’aba bafatwe, ndetse na ruswa iranduke burundu mu Rwanda.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!