Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Goma: Ibitaro bya gisirikare bya Kitando byishimiye impano ya morgue byahawe

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abayobozi ba MONUSCO baherutse guha ibitaro bya gisirikare bya Kitando biherereye mu Mujyi wa Goma, impano y’ububiko bukonjesha imirambo (morgue).

Radio Okapi iterwa inkunga na MONUSCO yasobonauye ko iyi morgue ikoze muri kontineri itageramo ubushyuhe, ifite umwanya wo kubikamo imirambo igera kuri 50, yatanzwe ku wa 24 Gicurasi 2024.

Col. Dr Victor Muyumbu Lubanga, uyobora ibi Bitaro bya Kitando, yatangaje ko ibi bitaro byari bikeneye ububiko nk’ubu, bitewe n’ubwiyongere bw’abasirikare bapfira ku rugamba igisirikare cyabo gihanganyemo na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwari bumaze iminsi butakamba cyane busaba ububiko bw’imirambo kuko aho yabikwaga hatumaga yangirika ntimare igihe kirekire.

Dr Muyumbu yagize ati: “Twagaragarije MONUSCO ubusabe bwacu kubera ko twari dufite ikibazo cyo kubika imirambo. Twabimenyesheje abadukuriye, na bo bamenyesha MONUSCO, none nguyu umusaruro. Uyu munsi twabonye ububiko bukonjesha imirambo y’abasirikare.”

Biteganyijwe ko kandi hari ubundi bubiko bugiye kubakwa buzaterwa inkunga n’umugore wa Perezida Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’ubuyobizi bw’Umujyi wa Goma.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU