Urugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi rurakomeje ku mavubi y’u Rwanda.
Yavutse kuwa 24 Nzeri 2002, avukira mu Bufaransa ahitwa Paray-Le Monid. Noam afite uburebure bwa 1.79m, akagira ibiro 67. Ni umukinnyi ukiri muto ufite mama we w’umunyarwandakazi na papa we witwa Fritz Emeran Nkusi Ukomoka muri Guadeloupe ariko akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Stars.
Ese uyu mukinnyi wifuzwa n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi afite ayahe mateka?
Komeza gusoma na Umurunga.com umumenyeho byinshi.
Uyu musore wavute 2002 yatangiye gukina umupira w’amaguru akinira FC Brussels y’abato, nyuma muri 2011 kugeza 2017 yakinnye muri Entente SSG, kuva muri 2017-2019 yakiniye ikipe ya Amiens, aho yifuzwaga n’amakipe nka FC Barcelone, Juventus de Turin, na Paris Saint Germain ariko bikarangira yerekeje mu ikipe ya Manchester United FC y’abato.
Mu ikipe nkuru ya Manchester United yatsinzemo igitego kimwe mu mukino wa gicuti aribwo nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya Groningen FC yo muri Netherlands aho nta gitego arayitsindira, akaba amaze gutanga umupira umwe uvamo igitego mu mukino 12 yakiniye iyi Kipe mu mwaka w’imikino wa 2023-2024. Uyu musore rero ukina asatira cyangwa agakina hagati mu kibuga yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa y’abatarengeje imyaka 16 aho nta gitego nayo yayitsindiye.
Uyu musore ufite ubwenegihugu bubiri aribwo ubwo Ubufaransa ndetse n’ubwo u Rwanda haribazwa igihugu azakinira. Iyi Kipe ya Groningen akinira yakirira imikino kuri sitade yitwa Euroborg Stadion, Ubu ikaba itozwa nabDick Lukken , ikaba yaratangiye gukina umupira w’amaguru kuwa 16 Kamena 1971, aho stade yayo yakira abantu ibihumbi makumyabibri na bibiri maganatanu na makumyabibri na batanu.
Reka noneho twiyagire kuri Samusure twifuza kunezererwa n’amasunzu y’icyagize nyina byabindi bavuga ngo,” Kubona ikigira inka imbyeyi ”
Tugiye kureba aho yakomoye inganzo yo kwiruka inyuma ya kariya gatsima kidunda, akanagashumuriza urucundura, narwo si ukuroba, umuhahano ukaba urabonetse. Uwo ni inde? Yakoze icyi? Komeza wisomere umurunga.com umenye byinshi ufitiye amatsiko.
Nta wundi ni Fritz Emeran Nkusi, se wa Noam Emeran akaba yarakiniye Urwanda hagati ya 2005 na 2007, aho yakinnye imikino 6 ariko ntihagire igitego abonera iyi Kipe yari imaze kumubyara muri batisimu.
Uwo mugabo wavutse mu 1976, aho muri Guadeloupe, aho ni mu gihugu cy’ikirwa kitu mu nyanja iri hejuru ya Amerika y’Epfo hagati y’ibindi bigwa nka Mont Serrat, na Antigua na Barbuda mu majyaruguru ndetse na Dominica na Martinique mu majyepfo. Icyo kigwa rero kikaba Ari kimwe mu bigwa by’abafaransa.
Kuva mu mwaka wa 1992 kugeza za 2012 yakiniye amakipe menshi twavugamo agiye akomeye azwi mu ruhando mpuzamahanga.
Ayo ni nk’aho yatangiriye mu ikipe ya MONACO B mu mwaka wa 1992 aho yakinnye umukino 1 ntihagire igitego abona.1994-1996 yakiniye Rennes B imikino 57 atsinda ibitego bibiri(2), 1997-99, yakiniye ikipe ya Saint-Denis Saint-Leu imikino 60 atsinda ibitego bitatu (3), yakiniye Fortuna Sittard atsinda igitego kimwe mu mikino mirongo itanu, yakiniye FC Brussels atsinda igitego kimwe mu mikino makumyabiri n’itandatu, anakinira La Louvière imikino 28 n’aho ahatsinda igitego.
Muri rusange rero yakinnye imikino 430 yose hamwe atsindamo ibitego icumi(10) Kandi nk’uko twabibonye yanakinnye imikino 6 mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi.
Yasoje umupira w’amaguru ku itariki 1/07/2012.
Ese umuhungu we Noam Emeran nawe azakinira Amavubi?
Tubitege ikinyamakuru umurunga.com kitugezaho amakuru agezweho Kandi mashya. Komeza kudukurikirana kuri umurunga.com unasangiza inkuru zacu. Ndabakunda Kandi mbiyumvamo. Mbashimiye gusoma iyi nkuru.
Murakoze ni aho ubutaha.