Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Uwababyeyi wahoze ari umunyamakuru yashyikirije NEC kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite

Uwabaye umunyamakuru w’ibiganiro by’ubukungu mu rwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA), Jeannette Uwababyeyi, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite mu cyicaro cyihariye cy’abagore.

Kuri uyu wa Mbere taliki 27 Gicurasi 2024, nibwo yatanze kandidatire ye nk’umukandida wigenga ushaka kuba mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uhagarariye icyicaro cy’abagore.

Jeannette Uwababyeyi usigaye ukora mu kigega cya Leta cyo kubitsa no kwizigamira, RNIT Iterambere Fund, yahoze ari umunyamakuru wa RBA.

NEC, yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite kuva ku wa 17 Gicurasi 2024, igikorwa kizarangira ku wa 30 Gicurasi 2024.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!