CAMIS yavuguruwe, igarukanye isura nshya no korohereza abayikoresha

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru dusoje hakorwaga amavugurura muri sisiteme ya CAMIS (Continuous Assessment Management Information System), ubu iyi sisiteme yongewemo ibindi bintu bishya bituma umwarimu n’umuyobozi w’ishuri babasha kumenya aho ibikorwa byo kwinjiza amanota bigeze.

Ubu buryo bwiswe “Completion rate” buzatuma umwarimu abasha kumenya ijanisha agezeho ashyiramo amanota, amanota atarashyiramo,ndetse igihe asanze hari amasomo yigisha cyangwa icyumba yigishamo bitari muri sisitemu azajya atangira raporo muri sisitemu ko biburamo byongerwemo.

Kubona ibyongewemo muri sisiteme ya mwarimu

Urinjira muri sisitemu bisanzwe ukoresheje uburyo bwa “Web”
Kanda ahanditse “Reports
Muri Reports Kanda ahanditse “Completion rate”

Ibyongewemo muri sisiteme y’umuyobozi w’ishuri

N’ubwo iyi sisiteme iri kuvugururwa ariko ntiragera ku rwego rworohereza ijana ku ijana abayikoresha by’umwihariko ku buryo bwo kongera cyangwa gukura umunyeshuri muri sisiteme, aho byibura bisaba amasaha 24 kandi bigakorwa n’umuyobozi w’ishuri gusa bigakorerwa muri SDMS, umwarimu ubwe atemerewe kubyihindurira.

Ibi usanga biri mu bidindiza igikorwa cyo gushyira amanota muri iyi sisiteme nk’uko ibitekerezo by’abakoresha iyi sisiteme bigera k’Umurunga bibigaragaza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *