Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGicumbi: Umusore wavugwagaho urugomo n'ubujura yasanzwe mu murima yapfuye

Gicumbi: Umusore wavugwagaho urugomo n’ubujura yasanzwe mu murima yapfuye

Umusore witwa Mugisha w’imyaka 23 y’amavuko wavugwagaho urugomo no kwiba abaturage yasanzwe mu murima yapfuye, ndetse afite ibikomere bikaba bikekwa ko yishwe.

Ibi byabaye ku wa Gatanu taliki 24 Gicurasi 2024, bibera mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune mu Kagari ka Gasambya ho mu Mudugudu wa Kirara.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kirara batanze amakuru ko Nyakwigendera ku wa Kane hari umuturage bari bagiranye ikibazo.

Beningoma Oscar, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, yagize ati: “Nibyo, yishwe, hacyekwa ko yishwe azize imyitwarire mibi irimo urugomo n’ubujura.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruvune bwavuze ko hatangijwe iperereza kugira ngo hamenyekane abamwishe, mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!