Mu Karere ka Muhanga Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe avuye gusezerana mu mategeko ku murenge.
Ni urupfu rwatunguranye rutera benshi urujijo.
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni ukuvuga tariki ya 23 Gicurasi 2024, nibwo nyakwigendera MAZIMPAKA Patrick yasezeranye mu mategeko ku Murenge wa Mushishiro maze apfa ku munsi wakurikiyeho, apfira mu muryango we mu Mudugudu wa Ryaruyange, Akagari ka Rwigerero, Umurenge wa Mushishiro.
Amakuru agera k’Umurunga avuga ko uyu wamaze umunsi umwe wonyine abaye umugabo mu mategeko nyuma yo kuva ku murenge gusezerana bakoze ibirori byo kwishimira uyu munsi, haba ku ruhande rw’umugabo no ku ruhande rw’umugore biba kuri uwo munsi basezeraniyeho ariko bucya no ku wa Gatanu hakiri umwuka w’ibirori.
Ku wa Gatanu umunsi ukurikira uwo basezeraniyeho, umugore ngo yagiye gusura umugabo ariko bari batarabana kuko bari batarasezerana imbere y’Imana ( mu idini).
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko igihe cyo guherekeza umushyitsi ( umugore wa nyakwigendera) ngo asubire iwabo, nyakwigendera yasabye nyina ko yamumuherekereza we yumva atameze neza. Mu kugaruka asanga yarembye maze mu masaha ya Saa Mbiri z’ijoro ashiramo umwuka.
Uyu nyakwigendera ngo yaturutse mu Mujyi wa Kigali aho yashakiraga ubuzima kuri uyu wa Gatatu bucya ku wa Kane ajya gusezerana nta n’igicurane yatakaga, maze apfa ku wa Gatanu, ibyateye abantu benshi urujijo ndetse abandi imitima iva mu gitereko.
Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024.