Wednesday, June 26, 2024
spot_img
HomeAMAKURUM23 yavuze ko izakomeza gutakamba kugeza habayeho ibiganiro by'amahoro i Kinshasa

M23 yavuze ko izakomeza gutakamba kugeza habayeho ibiganiro by’amahoro i Kinshasa

Umutwe wa M23 watangaje ko bigoye, ariko uzakomeza kwirwanaho kugeza igihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwemereye inzira y’ibiganiro ariyo izatanga amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

M23 yavuze ko izakomeza kwirwanaho mu gihe yagabweho ibitero na FARDC n’abambari bayo gusa ivuga ko itazahwema gutakamba kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro na Leta ya Congo.

Ibi byatangarijwe mu kiganoro Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Gen Sultan Makenga yagiranye n’Ikinyamakuru Mama Urwagasabo.

Umutwe wa M23 watangaje ko nta muntu n’umwe ujya ugabaho ibitero cyangwa ngo ugira aho ugaba ibitero ahubwo uvuga ko icyo bakora ari ukwirwanaho.

Gen Sultan Makenga yagize ati: “Turabizi 100% ko Guverinoma ya Kinshasa izashaka ko ibintu bikemuka mu mahoro. Ubwo rero natwe tuzakomeza kwirwanaho mu bushobozi dufite kandi turinde abo turi kumwe nabo.”

Akomeza agira ati: “Dufite Abarundi, FDLR n’abitwa ba Wazalendo, nukenera kubabona urababona hariya. Rutshuru, Masisi, Nyiragongo biratekanye, hari n’ibikorwa by’Ubumwe bw’Uburayi biri kuhakorerwa. Hari ONG nyinshi zihakorera.”

M23 yo ivuga ko yiteguye gukomeza kwirwanaho kuko ibona ko Leta ya Kinshasa nta mahoro ishaka.

Gen Sultan Makenga abajijwe niba bafite imigambi yo kuzahirika ubutegetsi bwa Kinshasa binyuze mu ntambara, yavuze ko “Bazakomeza gutakamba, basaba ko ibintu byakemuka mu mahoro, kugeza igihe bikemukiye.”

Amakuru mashya ku rugamba avuga ko umutwe wa M23 wamaze kugera muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru akomeza avuga ko FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero kuri M23 ariko birwanaho bakirukana izi ngabo zunze ubumwe.

M23 yinjiye aho bita Kabingo na Kamatende bakomereza aho bita Kaburi ku biko. Aha habereye imirwano idakanganye ariko yasize ibirindiro bya FDLR n’ibya Wazalendo bitwitswe. Uyu mutwe nyuma yo kurasa muri ibyo bice wakomereje muri Rumbishi.

Mu gihe Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’Ubutegetsi bwa Kinshasa zimaze iminsi zitangaza ko zambuye uduce tumwe na tumwe M23, ibi uyu mutwe wabiteye utwatsi uvuga ko ibitangazwa ari ibinyoma.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!