Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ku mbuga nkoranyambaga bataramye ku ifoto ya Willam Ruto aseka yicaye ku ntebe ya Joe Biden/ uko babibonye

Perezida wa Kenya, William Ruto ari mu ruzindiko rw’iminsi ine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuye n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu barimo na Perezida Joe Biden wanamwakiriye ku meza.

Muri uru ruzindiko hari ifoto ya William Ruto yagaragaye afite akanyamuneza muri White House, yicaye ku ntebe ya Perezida Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, asa n’umuhagaze inyuma asa n’uyimufatiye.

Iyi foto rero bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro, bamwe bakavuga ngo wagira ngo ni umwana wajyanywe n’umubyeyi we mu Biro ku kazi, abandi bavuga ko bidasanzwe kubona Perezida wishimira ikintu nk’icyo.

Jackie Lumbasi, Umwe mu banyamakuru bakoresha X yahoze ari Twitter yagiye ku rubuga rwe rwa X afata ifoto ya Willam Ruto yandikaho amagambo agira ati: “Ubusanzwe umunsi wo kuzana umwana ku kazi, ni umunsi wizihizwa buri mwaka ku italiki ya 04 Mata. Muri uyu mwaka rero, uno munsi wizihijwe ku italiki ya 25 Gicurasi 2024, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘mbera urugero nanjye mbe urugero’.”

Nyuma y’ubwo butumwa Jackie yashize ku ifoto, abantu bahise bafatiraho bavuga byinshi. Uwitwa @Chrisman yagize ati: “Ndumva nifuza kuzabona Perezida Joe Biden yaje muri Kenya nawe bikagenda bityo.”

Uwitwa @Albert Mugis, yagize ati: “Jackie Lumbasi uburyo iyo foto yafashwemo nibwo bwayayisobanura, wasanga yarafashwe bitewe n’uko yari agize icyo avuga kuri ibyo Biro, noneho uwakiriye Umushyitsi, akavuga ati’ yifotorezemo yicaye no muri iyo ntebe’ maze Umushyitsi nawe akabyemera. Ni byo nkeka.”

@Albert akivuga ibyo, Jackie Lumbasi yahise amusubiza ati: “Yashoboraga kwemera akayicaramo, ariko agasaba ko nta mafoto afatwa. Ntabwo ari umunyeshuri uri mu rugendoshuri. Ni perezida w’igihugu.”

Uwitwa @theinezidiane we yagize ati: “Yoooooh kiriya ni icyicaro gikomeye cyane simurenganya, ariko birasekeje. Ubu butumwa ushyize kuri Twitter bumpinduriye ibitekerezo mu mutwe …”

Jackie Lumbasi ahita agaruka agira ati: “Ndimo ndareba ifoto ya Perezida Ruto, yakiriye umwana mu Biro bye, arimo amwereka hose, amubwira ati’ Niwigana umwete, nawe uzaba Perezida, uzicara kuri iyo ntebe’. Iyo foto niyo yanyibukije.”

Akomeza agira ati: “Iyi foto ntabwo ari nziza, kuko uyu ni perezida w’igihugu ntabwo ari umuntu woroheje uturutse hariya ku muhanda. Perezida Ruto yakiriye abaperezida batandukanye, ariko ntiturabona ifoto nk’iyo yafatiwe mu Biro bye. Kubera iki baticara mu Biro bya bagenzi babo mu gihe baba babasuye, ni iki kidasanzwe kiri muri iyi? Ibindi byose byaranze uruzinduko ni byiza, ariko iyi shusho!”

Uwitwa @ugandanof we yagize ati: “Binyibukije igihe nigeze gusura papa ku kazi ke.”

Uretse abo hari kandi na GreekboyFrXsh, PhD, nawe wagiye ku rubuga rwa X arandika ati: “Biba bimeze bite kugurisha igihugu cyawe kugira ngo ubone amahirwe yo kwicara kuri imwe muri Perezidansi y’Amerika…”

Uwitwa River-Lake Nilote we yanditse ku rubuga rwa X ati: “Abanyakenya bashimishijwe cyane no kubona Perezida Willam Ruto mu ntebe iruta izindi muri Perezidansi y’Amerika. Ruto yagaragaje ibyishimo byinshi aramwenyura imbere ya Camera, mu gihe Biden we yari ahagaze inyuma ye. Ndumva nishimye.”

Uwitwa Tendeka Jr we kuri X yagize ati: “Mbese nk’uko umugabo uzi kugaragariza urukundo akururira umugore we intebe, Biden yayikururiye Ruto. Ubwo Amerika yashyingiranywe na Kenya ku mugaragaro.”

Uwitwa Tangawizzi kuri X nawe yagize ati: “Ubu ndimo ndabigarura mu mutwe wanjye, Ruto: Nyakubahwa Perezida, ese nakwicara ku ntebe yawe nkayifotorezemo? Biden: Yego rwose, tambuka, reka mpagarare inyuma yawe. Urumva bimeze bite se muhungu?”

Uwitwa Peace World we kuri X yagiraga ati: “Uru ni urwenya rukomeye ku gihugu cy’Afurika. Ifoto bicaranye cyangwa bahagararanye, yari kuba ijyanye na ‘protocol’, Ruto yafashwe nk’umwana uri mu ntebe ya Papa we…”

Naho uwitwa Mafessor 57 yagiye kuri X aravuga ati: “Imbwa ihawe amasegonda macye yo gushyushya intebe ya Shebuja. Ubu Biden yakwicara ku ntebe ya Ruto muri Kenya? Ntibibaho. Umuyobozi wakoronijwe w’igihugu cy’Afurika mu 2024.”

Kuri X Ambitious Liama nawe abigarukaho avuga ati: “Ruto arasekeje, ukuntu ameze nk’umuhungu w’imyaka 10 wicaye mu ntebe ya Biden muri Perezidansi y’Amerika.”

DanielOsita kuri X nawe ati: “Ruto abaye Umuyobozi wa Mbere w’Umunyafurika wicaye ku ntebe ya Perezida wa Amerika.”

Uwitwa Pastoralist kuri X yagarutse kuri iyo foto agira ati: “Perezida wa Kenya, ubwo n’abaturage ba Kenya bose, bahinduwe abana muri Perezidansi y’Amerika. Ruto arakora ibintu bimeze nk’iby’umwana w’umunyeshuri wasuye inzu ndangamurage. Biden: ‘Urashaka kwicara mu ntebe yanjye? Ruto: ‘Yego urakoze cyane Papa.”

Perezida wa Kenya William Ruto yicaye ku ntebe ya Joe Biden, nawe amuhagaze inyuma asa n’aho amufatiye

Ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya Willam Ruto yicaye ku ntebe ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yavugishije abantu benshi hirya no hino ku Isi abenshi bibaza uko byagenze kugira ngo yemererwe kuyicaramo

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!