Wednesday, June 26, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHategekimana wakoze icyaha ashaka kumenyekana afunzwe na RIB

Hategekimana wakoze icyaha ashaka kumenyekana afunzwe na RIB

Umusore witwa Hategekimana Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yanyoye amaraso ya Nyakwigendera Pasiteri Theogene wamenyekanye ku izina rya Inzahuke.

Hategekimana ku mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Inzahuke buriya nitwe twamutwaye, twamutwaye twabipanze ndetse no mu bagiye kunywa amaraso ye nanjye narindimo.”

Avuga ko bari abapasiteri 10 bahawe ubutumwa (mission) bapanga ahantu Nyakwigendera agomba kuzapfira ku gasitasiyo kuko ngo yagiye Uganda ku mipango (ku myiteguro) yabo kubera ko nta kintu bashakaga ngo cyange.

Hategekimana Emmanuel yatawe muri yombi kubera ibihuha yakwirakakwije ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Itabwa muri yombi rya Hategekimana Emmanuel ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, agira ati: “Yaraye afashwe arafungwa. Akurikiranyweho gutanga amakuru y’ibihuha.”

Ukurikiranyweho icyaha, abajijwe impamvu yamuteye gutangaza amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Pasiteri Theogene, yasubije ko yashakaga kumenyekana.

RIB iravuga ko kugeza ubu Hategekimana Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

RIB irasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse ikanasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha, kuko bihanwa n’amategeko.

Icyaha Hategekimana akekwaho gihanwa n’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 38.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakatirizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3), ariko itarenze imyaka itanu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000) ariko atarenze miliyoni eshatu (3,000,000).

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!