Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Bunia mu murwa mukuru wa Ituri, umusirikare wa FARDC yishe mugenzi we mbere yo kwiyahura.
Aya mahano yabaye ku wa Kabiri taliki 21 Gicurasi 2024, abera mu mujyi rwagayi aho bakunze kwita ONC (National Coffee Office) muri zone y’ibikorwa bya FARDC, mu gace ka Ngezi muri Komini ya Mbunya.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Bunia, Komiseri mukuru, Abeli Mwangu Gérard yatangaje ko umusirikare w’ipeti rya oldat deuxième classe, Kalema, wakoze ubwo bwicanyi, yarashe yegereye nyakwigendera kubera ikibazo cya Telefone yari yabuze.
Mu itangazo rigenewe abanyamukuru ati: “Uwarashe ni Kalema wo mu mutwe wa PM (Polisi ya Gisirikare). Aho akorera habuze Telefone ya premier sergent-major Stéphane usanzwe ari pasiteri unagemurira uyu mutwe.”
“Umuyobozi wa sitasiyo kugira ngo abone igisubizo, yafashe Telefone ya Deuxième classe Kalema, ukekwaho kuba umujuru maze ayishyikiriza premier sergent-major Stéphane … nk’igisubizo, Deuxième classe Kalema, yarakaye, ahita arasa yegereye premier sergent-major Stéphane waguye aho.”
7sur7.cd yatangaje ko abandi basirikare babiri bakomerekejwe bikabije na Deuxième classe Kalema wiyahuye.
Komiseri mukuru Abeli Mwangu Gérard yakomeje agira ati: “Nyuma y’amasasu yumvikanye muri ako gace, Kapiteni Nonga yaje kubaza uko ibintu byifashe. Ageze aho nawe yakiriye isasu mu nda, ahita yimurirwa mu Bitaro bikuru bya Bunia.”
“Kaporali Mobutu wari uri aho, wakomerekeye mu ntambara, na we yarashwe ajyanwa mu bitaro kugira abone ubuvuzi bukwiye, Deuxième classe Kalema yiyahuye nyuma yo kuraswa isasu mu kirenge cy’iburyo nyuma yo gutabara k’umutwe wa PM watabajwe ngo ugarure umutekano.”
Urusaku rw’imbunda rwatumye habaho ihungabana mu igice cy’ibikorwa by’ubukungu mu isoko rikuru rya Bunia. Icyakora Polisi irizeza ko yafashe ingamba kugira ngo igarure umutekano kandi ibintu kuri ubu bimeze neza.