Nyuma y’ibitero Igisirikare cya Leta ya Congo kivuga ko cyatangiye kugaba ku mutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, cyigambye ko cyigaruriye bimwe mu bice uyu mutwe wagenzuraga byo muri Teritwari ya Masisi.
Ibi FARDC yabyigambye mu butumwa Umuvugizi wayo, Lit Col Guillaume Ndjike, yanyujije ku rukuta rwe rwa X, avuga ko kuri ubu ingabo za leta ziri kugenzura uduce tw’imisozi twa Bweru, Mema, Bihambwe, Kasake, Kavumu, Bitonga, Kaniro na Kashovu.
Lit Col Guillaume Ndjike yavuze ko ibi bice FARDC yabyigaruriye nyuma y’uko umutwe wa M23 yita RDF ikwiye imishwaro igahunga ibitero bikomeye bikomeye yagabweho.
Yagize ati : “FARDC yatangaje ibitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024, byo kurwanya M23/RDF, ibikorwa birakomeje kandi ingabo za Congo, ubu ziragenzura uduce twa Bweru, Mema, Bihambwe, Kasake, Kavumu, Bitonga, Kaniro na Kashovu.”
Kugeza ubu umutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku bivugwa ku ruhande rw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umutwe wa M23 wo usanzwe ushinja ingabo za leta gukwiza amakuru y’ibihuha, atandukanye n’ukuri ku makuru yo ku rugamba.
Ibi byabaye no mu Cyumweru gishize ubwo byabaga ngombwa ko Umuvugizi w’igisirikare cya M23, Lit Col Willy Ngoma anyomoza Minisitiri w’Ingabo za Congo wari watangaje ko FARDC yirukanye M23 mu duce twa Vitshumbi na Kibirizi two muri Teritwari ya Rutshuru.