Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Gicurasi 2024, Polisi Uganda yagose ahari hateraniye abarwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, NUP, rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ita muri yombi abagera kuri 20 barimo n’abanyamakuru.
Polisi ya Uganda yaguye gitumo aba bari ahitwa Kimuli, ihita ibata muri yombi.
Bobi Wine abinyujije kuri X yatangaje ko ubutegetsi bwohereje Polisi aho bari bari gukorera inama n’Abarwanashyaka be maze igira abo ita muri yombi.
Yagize ati: “Bafunze abarenga 20 barimo abo mu nzego zo hejuru ndetse n’abanyamakuru. Ubu bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimuli.”
Bobi Wine avuga ko basagariwe mu gihe bari bari mu bikorwa bikurikije amategeko.
Fred Enanga, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, yabwiye Nile Post ko Polisi itabujije ibikorwa byabo i Kimuli.
Bobi Wine akunze kwikoma ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda Museveni, amushinja kubangamira abatavuga rumwe nawe.
Polisi ya Uganda si ubwa mbere iburizamo ibikorwa bya Bobi Wine, imushinja gutegura imyigaragambyo n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.