Home AMAKURU Nord-Kivu: Corneille Nanga yagize uruzinduko rw’akazi rugamije kurebera hamwe ahazubakwa bimwe mu bikorwaremezo
AMAKURU

Nord-Kivu: Corneille Nanga yagize uruzinduko rw’akazi rugamije kurebera hamwe ahazubakwa bimwe mu bikorwaremezo

Corneille Nanga uyobora ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu bice byabohojwe n’umutwe wa M23, aho yagaragarijwe ubwitange bukomeye.

Umuvugizi wa M23 mu bya politiki Lawrence Kanyuka yatangaje ko uru ruzinduko rwakozwe ku wa Mbere taliki 20 Gicurasi 2024, rukorerwamu bice bya Teritwari ya Rutshuru na Masisi ndetse n’ahandi.

Uyu muvugizi abinyujije kuri X yavuze ko Corneille Nanga mu gukora uru ruzinduko rw’akazi, yaherekejwe na Bwana Maj Gen Sultan Makenga, umugaba mukuru w’Ingabo za M23.

Yakomeje avuga ko uru ruzinduko rw’abayobozi bakuru ba AFC/M23 rwari rugamije gusura ibikorwa bihuriweho, kandi bifasha mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Avuga ko kandi bagenzuye ibikorwa by’ingenzi bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage nk’imihanda, amashanyarazi, amashuri n’ibindi bikorwaremezo.

Ndetse yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kurebera hamwe ahazubakwa Ibigo Nderabuzima, kubaka ibigo by’amashuri no gusana imihanda aho yagiye yangirika kubera intamabara.

Kanyuka kandi yavuze ko uruzinduko rw’akazi rwa Corneille Nanga na Sultan Makenga, rwagaragaje ubwitange bukomeye mu kugarura umutekano no guharanira iterambere ry’abaturage mu turere M23 igenzura.

Ikindi ngo uru ruzinduko rwagaragaje ubwitange budasubirwaho mu iyubakwa n’iterambere rirambye muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi n’igice kimwe cya Nyiragongo no mu bindi bice bigenzurwa na M23.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

Don`t copy text!