Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: RIB yashyikirijwe ukekwaho kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside

Mu Karere ka Nyanza umugabo witwa Zitoni Vianney w’imyaka 48 y’amavuko, yatawe muri yombi akekwaho kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bunyeshywa mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko yagize ati: “Abatutsi ni babi ni abagome, nzabahiga mpaka, kuba bakiriho ni amakosa.”

Uyu mugabo ngo hari abamwumvise avuga ayo magambo kuko ngo yayavugiye mu kabari.

Bwana Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yabwiye Umuseke ko uyu mugabo akekwaho ingengabitekerezo ya jenoside ku bwo kuvuga amagambo arimo ivangura n’urwango.

Mu gihe hategerejwe ko ukuri kumenyekana, uyu mugabo watawe muri yombi yashyikirijwe RIB kuri sitasiyo ya Busasamana.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!