Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Miami: Umugenzi yafatanywe inzoka ebyiri yari agiye kuzinjiza mu ndege

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abashinzwe umutekano ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Miami, bafashe inzoka ebyiri zari zigiye kwinjizwa mu ndege ziri mu myenda mu gikapu cy’umugenzi.

Ku wa 26 Mata 2024, nibwo inzoka nto zafashwe n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege ubwo basakaga igikapu cy’umwe mu bagenzi, icyo gihe baziguyeho zazingiwe mu myenda.

Izo nzoka zimaze gufatwa zahise zihabwa ikigo cyo muri Florida gishinzwe kwita ku nyamaswa, ntizemererwa gukomeza urugendo.

Associated Press yatangaje iyi nkuru ntiyavuze icyo izo nzoka zari zigiye gukoreshwa n’aho zari zerekeje.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!