Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, riri mu marira nyuma yo kwamburwa na M23 uduce dutanu two muri Teritwari ya Masisi.
Abaturiye ibice imirwano yo ku Cyumweru taliki 12 Gicurasi 2024 yabereyemo, batangaje ko impande zombi zari zihanganye ariko abo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa bakaba bambuwe uduce dutanu.
Amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru aribwo M23 yabashije kwirukana ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu duce two muri Gurupoma ya Kibabi, ho muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aritwo; Nkonkwe, Kawere, Nyakigano, Kinigi na Cugi.
Abaturage batuye muri ibyo bice, batangaje ko imirwano itari ikaze kuko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa zivanaga muri ibyo bice kubera byari byamaze kuzengurukwa n’abarwanyi ba M23.
Mu masaha y’umugoroba nibwo M23 yafashe ibi bice mu bitero bikaze byari byabereye mu bice byo muri Cheferie ya Bashali, aho ni muri Mpata na Kivuye.
Abarwanyi ba M23 bavuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa ryari ryagabyeho ibitero, ariko bikarangira abarwanyi b’uyu mutwe basubije inyuma izo ngabo ndetse uvuga ko ukigenzura ibice byagabweho ibitero.
Mu gihe cy’iminsi 10 byatangajwe ko M23 yigaruriye ibice byinshi byo muri Teritwari ya Masisi birimo Rubaya, Ngugu n’ahandi ndetse ko abarwanyi ba M23 bahise bambukira muri Kivu y’Amajyepfo muri Kalehe bagafata uduce turenga tubiri two mu misozi miremire yo muri Kalehe.
M23 yongeye kwigarurira uduce twinshi nyuma y’uko SADC ku bufatanye na FARDC byari bitangaje ko bigiye kwinjira muri operasiyo yo guhashya uyu mutwe.
Nubwo ibi bigenda biba, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, ntibahwema kuburira Leta ya Kinshasa ko igisubizo cya gisirikare kitazaba igisubizo ku ntamabara yo mu Burasirazuba bwa Congo.