Bombori Bombori muri Gs GaharaTss,Diregiteri uvugwaho itoteza ararambiranye

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahara, GS Gahara TSS riherereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gahara, Akagari ka Rubimba, Umudugudu wa Rwamurema, haravugwa umwuka mubi hagati ya bamwe mu barimu ndetse n’umuyobozi w’ishuri. Nta gikozwe mu maguru mashya iki kigo cyakwisanga aharindimuka.

Uyu mwuka mubi ushingiye ku bibazo byinshi birimo kuba ngo umuyobozi w’ishuri hari abarimu bamwe atonesha abandi akabatoteza abita injiji n’ibindi bitutsi bitandukanye.

Uyu muyobozi w’ishuri kandi ashinjwa kwangiza imyigire n’imyigishirize muri iki kigo aho ategura inama zidashira akazijyanamo bamwe mu barimu bakirirwa umunsi wose batigishije.

Uyu muyobozi kandi avugwaho kugira amategeko ye ataganirwaho ku buryo umwarimu ugerageje kuvuga akangishwa guhabwa amanota mabi mu manota y’imihigo.

Uyu muyobozi ndetse avugwaho kwambura amasomo bamwe mu barimu nkana akazayabasubiza igihe abishakiye cyangwa rimwe na rimwe akabaha izindi nshingano zitari izo kwigisha.

Umurunga washatse kumenya byinshi kuri iki kibazo maze wegera abantu batandukanye barimo umuyobozi w’ishuri, Perezida w’inama y’ababyeyi,Visi Perezida w’inama y’ababyeyi, n’abarimu batandukanye.

Ubwo umunyamakuru yavugishaga abarimu batandukanye, bamwe bagaragaje impungenge zo gutinya ko imyirondoro yabo ijya hanze, bizezwa ko igirwa ibanga ariko baranga barifunga ntibagira byinshi batangaza.

Ku rundi ruhande ariko hari abandi barimu birekuye bavuga ikibari ku mutima, aho icyo bahurizaho ari uko imitima yabo yangiritse kubera itotezwa n’iharabikwa umuyobozi abakorera.

Bavuga ko ibibazo biri muri iki kigo ari byinshi ndetse ngo hari baremwe igisa n’ibice ku buryo hari abarebana nta wavugisha bitewe n’urwango umuyobozi yabaremyemo.

Hari abarimu babangamiwe n’isaha ya Saa moya n’igice za mu gitondo yabaye itegeko ku kuba umwarimu agomba kuba yageze mu kigo, ugize ikibazo akayirenza aratukwa ndetse agakangishwa kuzahabwa amanota y’imihigo ari munsi ya 70/100.

MUKESHIMANA Marie Rose, umwarimu bivugwa ko yambuwe amasomo agahabwa inshingano zo gutoragura ibipapuro no kureba abanyeshuri bakerewe, we ntiyashatse kugira icyo atangaza, gusa mu byo yavuze yavuze ko ingengabihe y’amasomo ye akiyifite.

N’ubwo atigeze yemeza cyangwa ngo yerure ahakane ko uku kwamburwa amasomo ko kutabayeho, amakuru Umurunga wamenye ni uko ibi byashimangiwe no mu nama yabaye mu kigo ku wa Gatanu ubwo umuyobozi yavugaga ko atamushaka mu ishuri.

MUNYENTWARI Desire Visi Perezida w’inama y’ababyeyi, akaba n’umwarimu kuri iri shuri, yabwiye Umurunga ko nta kibazo kidasanzwe abona muri iki kigo ndetse ku kijyanye no kwambura amasomo umwarimu, icyo azi ari uko MUKESHIMANA yagabanyirijwe amasomo agahabwa inshingano zo gukurikirana imyitwarire n’ikinyabupfura cy’abanyeshuri.

Ati:” Icyo kintu, mu minsi yashize habaye ikibazo cy’abana bagaragaza imyitwarire itari myiza, umuyobozi aza kutubwira ko hari umwarimu yahinduriye yahaye inshingano za discipline (Imyitwarire n’ikinyabupfura) amwaka amasomo amwe yari afite. Ubwo ntabwo nabyinjiyemo neza ngo menye niba ari amasomo yose yigishaga.”

Abajijwe uko uwo mwarimu yabyakiriye, yavuzeko nta reaction (marangamutima) yigeze agaragaza ku buryo wamenya ko atabyishimiye cyangwa abyishimiye.

Ku rundi ruhande ariko hari amajwi Umurunga ufite umuyobozi w’ishuri avuga ko uyu Rose nta masomo afite ahubwo afite inshingano zo gukurikirana imyitwarire n’ikinyabupfura cy’abanyeshuri.

Pasiteri mu Itorero rya ADEPR, Protais NKURUNZIZA akaba Perezida w’inama y’ababyeyi muri GS Gahara TSS yabwiye Umurunga ko atekereza ko ari abarimu bagowe no kwakira impinduka zashyizweho mu rwego rwo kuzamura imitsindire.

Ati:” Buriya rero impinduka kugirango zemerwe zishyirwe mu bikorwa zibyazwe umusaruro ku gihe biravuna.”

Yavuzeko izo mpinduka n’ingamba nshya zafashwe nyuma y’uko umwaka ushize GS Gahara TSS yabaye iya nyuma mu mashuri yose ari muri uyu Murenge wa Gahara, bityo kugirango bitazongera hafatwa ingamba nshya.

Ati:” Kugirango icyo cyasha kitazongera kubaho habayeho gufata ingamba zikomeye kandi zikaze, ntekereza ko kuba zikaze aricyo cyaremereye bamwe mu barimu.”

Abajijwe icyateye gutsindwa gukabije kuri iki kigo, yavuzeko byatewe n’abarimu bahoranye bafite competence (b’abanyamwuga) basabye kwimurwa bakegera imiryango yabo, bavuye muri iki kigo bagasimburwa n’abandi batahise bisanga mu mujyo ikigo cyagenderagamo.

Twifuje kumenya imikorere y’uyu muyobozi umaze imyaka igera kuri irindwi ayobora iri shuri maze tubaza uyu mu Pasiteri w’imyaka 66 kandi utuye hafi y’iki kigo wakibonye kuva kera maze adushimira imikorere myiza y’uyu muyobozi w’ishuri, ashingira ku mavugurura yakoze muri iki kigo, kuba yarasanze kiri mu mashyamba n’ibihuru akaba amaze kugitunganya ndetse no ku ruzitiro( cloture) agiye kuzuza hamwe icyumba mberabyombi ari kubakisha ubu kigeze hagati.

HAKIZIMANA Gerard umuyobozi wa GS Gahara TSS aganira na Umurunga yahakanye ibyo ashinjwa na bamwe muri aba barimu.

Ku kijyanye n’isaha ya mu gitondo yashyizweho nk’itegeko yavuzeko iyi ari gahunda yashyizweho mu rwego rwo kuzahura imitsindire y’abanyeshuri kandi byaganiweho ku buryo hari n’abahagera mbere ya Saa moya bagategura amasomo yabo kandi ntawabibategetse.

Yavuzeko nta muntu wigeze ahanirwa cyangwa yandikirwa bitewe n’uko yakerewe ahubwo hari ubundi buryo binyuramo.

Ati:” Hari gahunda iriho yitwa remedial abana barazinduka bagafashwa gusubira mu masomo, urumva abana bagera ku bihumbi bibiri bageze mu kigo nta mwarimu uhari nawe urabazi abana ibyo bakora, ni muri urwo rwego twasabye abarimu ko bagera ku kigo byibura saa moya n’igice.”

Umurunga wifuje kumenya niba ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hari icyo buzi ku bibazo bitandukanye bivugwa muri GS Gahara TSS, uvugisha umuyobozi w’akarere Bwana RANGIRA Bruno maze avugako ayo makuru ntayo yari azi ariko yohereje ikipe ijya kubikurikirana.

Ati:” Ayo makuru ntayo nari mfite ariko nohereje team( ikipe) igiye kubikurikirana.”

Impamvu bigaragara ko ikipe yoherejwe nk’uko umuyobozi w’akarere abivuga nk’aho yari abizi ni uko twabanje kumuha ubutumwa bugufi akatubwira ko ari mu nama atuvugisha nyuma.

Ku ruhande rwa bamwe mu barimu bo babona ko kuba umuyobozi w’ishuri amaze imyaka igera kuri 7 kuri iri shuri babibona nk’aho ari intandaro y’iyi myitwarire mibi bamubonana.

Bimwe mu byifuzo ngo bafite ni uko ubuyobozi bw’akarere bwamanuka bukabakoresha inama mu muhezo bakabubwira agahinda bafite.

NIYISENGWA GILBERT Umurunga.com

Loading

9 thoughts on “Bombori Bombori muri Gs GaharaTss,Diregiteri uvugwaho itoteza ararambiranye

  1. Ariko abarimu baragowe Koko, ubuse ministry siwe washyizeho itegeko ryo gutangira amasomo sa 8h45 , ubwo se iyo directeur afashe iyo myanzuro ya samoya nigice, akekako abarimu bo ntabanyeshuri bafite? Ababa nyeshuri bazindura ijorose Bose baturiye ikigo? Ibi nuguhohotera abana ndetse na barimu. Nibure Atari na 8h00, ubwose mwarimu abana e yabasigahe iryojoro nacyaneko hari nababa badaturiye ikigo? Abayobozi babikuri kirane.

  2. Credit kbs kuriyi nkuru Iracukumbuye
    Nange narahakoze Babyinjiremo harimo ibibazo bikomeye kuva kera

  3. Iki kigo gifite ibibazo uyu muyobozi aragoye cyane, gsa Akarere kazabikurikirane kuko ikibazo kirakomeye.
    Kuko usanga abarimu bagera ku ishuri saa moya nigice, ariko umunyeshuri we akaba yahagera saa mbiri zirenga kdi umwari bikaba ikibazo kurenza umunyeshuri.
    Ukibaza Ari mwarimu n’umunyeshuri ukwiye kuzinduka ni nde?
    Hakwiye igenzura ryimbitse Kandi ryigenga cyane ko buriya ni umwana w’umunyarwanda ubirenganiramo

  4. Nidukoma urusyo tuge dukoma n’ingasire. Birashoboka ko umuyobozi yakosa ariko n’umwarimu ashobora gukosa. Ikibazo cy’ishaha yo kugera ku kazi cyo byaterwa na gahunda ikigo kihaye ariko Kandi umwarimu niwe ugomba kuhagera mbere akabanza gutegura amasomo no gushaka imfashanyigisho. Kugira ngo anamenye abaje mbere abafashe gusubira mo amasomo, anamenye abakererewe abagire inama cg abahe igihango. Kwigisha bisaba kwitanga ntabwo Ari nko gukora mu biro ngo isaha irageze ndatashye!! Iyo isaha igeze yo gutaha umwana akabura ikayi ntituvuga ngo isaha yageze tumufasha kuyishaka. Umuyobozi nawe akwiye gufata ibyemezo yumvikanyeho n’abo ayobora, ariko nanone niwe ugomba guha icyerekezo ishuri abereye umuyobozi. Ntabwo yashyigikira ibitekerezo byatuma ikigo kizahara cyane ko ariwe wa mbere ubibazwa. Ariko bavandi, tuge twigisha tubikunze pe natwe iyo twigishwa nabi izi nyuguti ntazi tuba tuzi kd duharanire ko ikigo dukora ho kigira umutekano tuge tugera yo twumve twisanzure. Uziko hari ikigo abantu bagira yo ukagira ngo nageze kuri burigade? Ntibahumeke pe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!