Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Mozambique: Ibyihebe byagabye igitero gikomeye kuri Macomia ikungahaye kuri Gaz

Perezida Filipe Nyusi yagiye kuri televiziyo atangaza ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 10/05/2024, Ingabo za Leta ya Mozambique ziri kurwana n’inyeshyamba z’abayisilamu zagabye igitero gikomeye ku Mujyi wa Macomia uherereye mu majyaruguru.

Mu 2017 abarwanyi bafitanye isano na Leta ya kiyisilamu batangiye kwigomekera muri uyu mujyi uri muri Cabo Delgado mu Ntara y’Amajyaruguru ikungahaye cyane kuri Gaz.

N’ubwo hagiye habaho ibikorwa byo kugarura umutekano muri iyi ntara, kuva muri Mutarama uyu mwaka ibitero byagiye byiyongera.

Perezida Nyusi mu masaha ya 10:00 GMT, yagize ati: “Macomia yagabweho igitero kuva muri iki gitondo. Kurasana biracyakomeza.”

Akomeza avuga ko “Inyeshyamba zabanje gusubira inyuma nyuma y’iminota 45 y’imirwano, ariko nyuma zirisuganya ziragaruka.”

Iki gitero cy’uyu munsi cyasaga nk’aho aricyo gitero gikomeye ugereranyije n’ibyo mu gihe gishize. Ibitangazamakuru byo muri Mozambique byo byatangaje ko iki gitero abarwanyi benshi bakigizemo uruhare ndetse abaturage bahunze ku bwinshi.

Ingabo z’Akarere k’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo zari zifite Macomia mu nshingano, zoherejwe muri iki gihugu mu 2021, ariko kuva mu kwezi gushize zatangiye kuva muri iki gihugu kuko manda yazo izarangira muri Nyakanga.

Perezida Nyusi yavuze ko mu gihe nk’iki cy’inzibacyuho ibitero bishobora kubaho, ariko yavuze ko bizeye ko Ingabo za SADC zishobora kwinjiramo no gufasha. Ntiharamenyekana niba bakomeje koherezwa muri ako gace cyangwa imirwano bayigizemo uruhare.

Igihugu cy’u Rwanda nacyo cyohereje ingabo muri Mozambique kugira ngo zifashe ingabo z’iki gihugu kurwanya inyeshyamba.

Iki gitero cyaje mu gihe sosiyeti ya TotalEnergies (TTEF. PA) yo mu Bufaransa, iteganya kongera gutangiza umushinga wa miliyari 20$ wo gucukura no gutunganya Gaz muri Cabo Delgado.

Uyu mushinga uri mu birometero 200 mu Majyaruguru ya Macomia, umujyi wagabweho igitero, wari warahagaze kubera inyeshyamba kuva mu 2021.

ExxonMobil ifatanyije n’umufatanyabikorwa Eni, na bo bari gutegura umushinga wo gucukura Gaz mu Majyaruguru ya Mozambique, ndetse mu cyumweru gishize baherutse gutangaza ko icyizere cyo gukomeza gihari kubera ko umutekano uhagaze neza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!