Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Ubupfumu n’amarozi biri ku isonga mu kugwingiza umugabane wa Afurika

Mu bushakashatsi bwakozwe hagaragajwe ko amarozi ari kimwe mu bidindiza iterambere rya Afurika kuko abenshi bizerera mu bupfumu n’amarozi, ibyo rero bigira ingaruka kubabyizereramo kuko akenshi usanga bahorana ubwoba bwo gutangira imishinga mishya ngo idahungabanywa n’amarozi.

Muri Afurika hashize imyaka amagana abantu bizerera mu bupfumu n’amarozi, ndetse bamwe babiha agaciro bakanabigenderaho mbere yo gufata imyanzuro cyangwa kugira icyo bakora ndetse usanga bigira uruhare runini mu muco w’uyu mugabane, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira uruhare runini mu idindira ry’umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange.

Mu bihe bitandukanye hakozwe ubushakashatsi bukorwa ku bihugu nka Bénin, Cameroun na Nigeria byo mu Burengerazuba bwa Afurika, bwagaragaje ko hari abantu batinya gitangiza ishoramari kubera ubwoba bw’uko basubizwa inyuma n’amarozi, ibintu bidindiza ubukungu bwabo n’ibihugu muri rusange.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abarimo Prof. Daniel Shimisha wigisha mu Ishami ry’Iyobokamana na Filozofi muri Kaminuza ya Benue State yo muri Nigeria, Inzobere mu by’Ubukungu muri Kaminuza Boris Gershman, Saï Sotima Tchantipo Umushakashatsi muri Kaminuza ya Parakou, Gerrie Ter Haar Umushakashatsi wahoze akorera Umuryango Amnesty International ndetse n’abandi batandukanye.

Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kwizerera mu marozi bitera abantu ubwoba, bigatuma hagati yabo batizerana, bityo bikabangamira imikoranire bashobora kugirana bombi yanabateza imbera.

Ikindi bwagaragaje ko hari amafaranga menshi akoreshwa mu gutera inkunga imishinga ariko ikadindira, bigizwemo uruhare n’impamvu zitavugwa kandi zishingiye ku kwizerera mu marozi.

Hari kandi no kwangiza imitungo y’uwavuzweho amarozi cyangwa iy’umuryango we, kwiyongera kw’itangwa rya ruswa, n’ubwiyongere bw’akagambane ndetse n’ibindi byaha birimo kwica abantu.

Elsisha Yahaya, umupfumu muri Nigeria nawe yagarutse kuri ibi, avuga ko n’abaguverineri bajya iwe bakanishyura amafaranga menshi ku bw’inyungu zabo.

Yagize ati: “Abanyapolitiki benshi baza kundeba. Ndetse na Guverineri araza. Baba bagomba kwishyura amafaranga menshi kuruta undi muntu usanzwe. Mbaca 500€, mu gihe abandi ari 25€.”

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko inzego z’umutekano mu bihugu byashyizeho amategeko ahana ibyaha bifitanye isano n’amarozi, zitaryubahiriza bitewe ko kuba abazirimo batarahuguwe.

Ibi kandi usanga bikomwa mu nkokora n’impamvu zishingiye ku muco ufite uko usobanura amarozi muri ibyo bihugu ndetse n’ibindi.

Ubupfumu n’amarozi biri ku isonga mu kugwingiza umugabe wa Afurika

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!