Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Nigeria: Umusore yashyinguwe ari muzima mu rwego rwo gutinyura abantu ibintu batinya

Umusore witwa Young C ukomoka muri Nigeria yatangiye igikorwa cyo gutinyura abantu kugerageza bimwe mu bintu batinya mu cyo yise ‘Daring Challenge’ harimo no gushyingura umuntu ari muzima, nyuma yo kumara amasaha 23 ari mu mva.

Mu gikorwa cya ‘Daring Challenge‘ bishaka kuvuga gutinyuka ibintu abantu benshi batinya, uyu musore yashyinguwe mu mva amaramo amasaha 23, ndetse yatangarije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ko yagize ikibazo kimwe cyo gushirirwa n’amazi, ariko kuri ubu akaba ameze neza ari muzima.

Yagize ati: “Basore, ndacyari muzima, ndacyari wawundi, meze neza. Benshi mushobora gutekereza ko hari ikintu cyaba cyarabaye, ariko ntacyo kuko meze neza.”

Arakomeza ati: “Ikibazo nagize ni uko nabuze amazi, byabaye ngombwa nywa inkari zanjye. Gusa meze neza.”

Ikinyamakuru cyandikira muri Nigeria, The Vanguard, cyatangaje ko ku wa Gatatu aribwo Young C yatangiye iyi ‘Daring Challenge‘, agamije kwerekana ko hari ibintu abantu bakwiye gutinyuka birimo no gushyingurwa uri muzima amasaha 24.

Young C yavuze ko niyongera azaganiriza abakunzi be imbona nkubone mu ijoro ubwo azaba ari muri iyo mva azaba ashyinguwemo, mu rwego rwo kumara amakenga abatereza ko byaba ari ubutekamutwe ashaka gukora.

Ubwo yabikoraga mu ijoro niko yabigenje yifataga amashusho agaragaza ko telefone ye igikora neza ndetse avuga ko igikorwa yiyemeje agomba kugisoza uko byagenda kose.

Mu myaka ibiri ishize Umunyamerika Mr Beast uzwi cyane ku rubuga rwa YouTube niwe waherukaga gukora igikorwa nk’iki kigamije gutinyuka bimwe mu bintu abantu batinya, icyo gihe yishyinguye amasaha 50 ubwo yari agamije gukangurira abantu kwita ku mashyamba.

Mr Beast kandi aherutse kugerageza gukuraho ako gahigo ubwo yatangazaga ko ashaka kumara iminsi irindwi ikurikiranye ashyinguwe ari muzima. Iki gikorwa uyu mugabo yaragisoje n’ubwo yavuye mu mva afite ibibazo byo mu mutwe no gutakaza ibiro.

Mr Beast yabujije abamukurikira kwirinda kugerageza ibyo yari amaze gukora, kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’umuntu ushaka kubigerageza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!