Mu gihe mu mugi wa Goma hakomeje kugaragara urugomo no gututumba intambara, umuhanzi Fally Ipupa udakanzwe n’ibyo yahateguye igitaramo kitarimo kuvugwaho rumwe.
Ni igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 17 Gicurasi 2024, aho kwinjira bisaba agatubutse.
N’ubwo bamwe mu basesenguzi babonaga Fally Ipupa ataratekereje kabiri mbere yo gufata umwanzuro, ikindi cyibanzweho ni igiciro gihanitse cy’iki gitaramo, aho kugira ngo winjire ugomba kuba witwaje amadorali 150, akabakaba ibihumbi 200 mu manyarwanda, cyangwa amadorali 300, agera ku bihumbi 350 by’amanyarwanda, ahasanzwe.
Ku rundi ruhande ku banyacyubahiro bazasabwa kwishyura amadorali ibihumbi bibiri magana atanu, (2500 $) ni ukuvuga agera kuri miliyoni 3 z’amanyarwanda, ndetse n’amadolali ibihumbi bitatu magana atanu (3500 $), akabakaba miliyoni 4 z’amanyarwanda.
Ibi biciro byakangaranyije abantu, gusa abateguye iki gitaramo bakuyeho urujijo.
J. Bonane, ni umuyobozi wa Hotel Serena, izaberamo igitaramo, ushinzwe inzu mberabyombi, salles /halls, yagize ati:“Twafashe iyi ngingo mu rwego rwo gukumira umubare mwinshi w’abashobora kwitabira tugendeye ku bihe turimo by’umutekano muke wugarije umugi. Ntabwo twabasha kwakira abantu bose babyifuza.”
Icyo yongeyeho ngo ntabwo iki gitaramo cyateguwe mu rwego rw’ubucuruzi, ahubwo barebye ku bumuntu.
Ibi bigiye kuba mu gihe intambara ikomeje kwibasira igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba, aho umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganye n’ingabo za FARDC.