Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Ruhango: Abaturage baguye mu kantu nyuma yo gushyingura umugabo bwacya bagahura nawe

Ku wa Kabiri taliki 07 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Bwerankore wo mu Karere ka Ruhango, havuzwe inkuru y’amayobera aho umugabo witwa Hakizimana Silas yagaragaye ari mu ruhame kandi ku wa Mbere taliki 06 Gicurasi hari habayeho umuhango wo kumushyingura bazi ko yitabye Imana.

BTN TV yabwiwe n’abo mu muryango we ko Hakizimana yabuze ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, bavuga ko yari yagiye gushaka amaronko.

Abo mu muryango we bagejejweho amakuru ko Hakizimana yahitanwe n’umwuzure w’imvura yaguye ku wa Kane.

Icyo gihe batangiye gushakisha umurambo we, bigeze ku Cyumweru babwirwa ko umurambo we wabonetse ku Bitaro bya Nyanza.

Ku wa Mbere bagiye gufata umurambo ku bitaro, bagezeyo babwirwa ko wakorewe usuzuma, bahita bajya gushaka isanduku maze bamushyiramo bajya kumushyingura.

Icyatunguye abantu ni uko ku wa Kabiri taliki 07 Gicurasi 2024, Hakizimana bamubonye agenda n’amaguru ye nta kibazo afite, gusa ntibamubajije byinshi kuko yahise ajyanwa ku biro by’Akagari ngo hakurikiranwe amakuru ye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!