Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

DRC-RUBAYA: Video-Amagana y’abasore n’inkumi biyunze kuri M23 bajya gutangira imyitozo ya gisirikare

Muri iki  gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 08 Gicurasi 2024 abinyujije ku rukuta rwa X, Major Willy Ngoma, yagaragaje umutwe wa M23 urimo gukora ubukangurambaga hari n’abasore n’inkumi barimo kurira imodoka ngo bajye gutangira imyitozo ya gisirikare. 

N’ubwo bimwe mu binyamakuru byo muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo byakomeje kwandika ko uru rubyiruko rurimo kwinjizwa mu modoka ku mbaraga, ni abasore ubona ko banezerewe barimo kurira imodoka bashagawe n’ingabo zo mu mutwe w’inyeshyamba za M23.

Ibi byabereye mu gace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro gaherutse kwigarurirwa n’umutwe wa M23.

Kuva aka gace kakwigarurirwa na M23 ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwinangira kwemera ibyabaye, aho bagaragaye bivuguruza bagaragaza ko M23 irimo gukoresha igitugu yinjiza abasore mu gisirikare muri Rubaya, nyamara hibazwa ukuntu bavuga gutya kandi barahakanaga ko Rubaya itigaruriwe na M23.

Intandaro yo guhindura imyumvire ni inama bakoreshejwe iyobowe na General Byamungu Bernard, aho yagendaga abumvisha impamvu M23 irimo kurwanira.

Muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati by’inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zifatanya n’ingabo za FARDC.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!