Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Uko basaba ikiruhuko cyo kubyara binyuze muri sisitemu ya TMIS

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB cyashyizeho uburyo bwo gusaba ikiruhuko cyo kubyara binyuze muri sisitemu ya Teacher Management Information System,TMIS.

Gusaba iki kiruhuko winjira muri sisitemu ya TMIS ukajya ahari uturongo 3 ibumoso ubundi, ugakanda ahanditse “Maternity leave”, ugashyiramo itariki ikiruhuko gitangiriyeho n’igihe kizarangirira, ukandika mu mwanya wahariwe ibitekerezo (Comments), isobanurampamvu, ubundi ukohereza.

Iyo umaze kohereza, utegereza ko umuyobozi w’ishuri yemera ubusabe bwawe.

Ikitonderwa: Ikiruhuko cyo kubyara gisabwa n’umwarimu w’umugore gusa, nta mugabo wemerewe kigisaba.

Iyo wamaze kohereza ubusabe bwawe, umuyobozi w’ishuri muri sisitemu ye abona ahanditse ubusabe bushya (New requests), akabyemera (Approve) cyangwa akabihakana ( Reject). Iyo abyemeye cyangwa akabihakana, uwasabye abona ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha umwanzuro wafashwe.

Igikurikiraho iyo wemerewe ni ugushyiraho umwarimu w’umusimbura,bigakorwa n’ushinzwe uburezi mu karere (DDE).

Icyo gihe muri sisitemu ye abona ahanditse ubusabe bushya (New requests), akahakanda bakamubwira ko umusimbura atari muri sisitemu agakanda imbere ku tudomo 3 agahitamo ahandi umusimbura ( Replacing staff), ubundi akuzuza ifishi yabugenewe akohereza.

Inkuru bifitanye isano: https://umurunga.com/2023/08/04/leta-yu-rwanda-yavuguruye-ibijyanye-nikiruhuko-ku-mukozi-wumugabo-nuwumugore/

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU