Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Uganda: Polisi yafunze Umushinwa wafashwe acuruza imyenda ya gisirikare

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo witwa Jin Yungung w’Umushinwa w’imyaka 33 y’amavuko mu Mujyi wa Kampala, ashinjwa gutunga no kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko imyambaro y’igisirikare cya Uganda, UPDF.

Igikorwa cyo gushaka guta muri yombi uyu mugabo cyakorewe mu Karere ka Wakiso mu duce twa Ganda na Nansana aho Jin Yungung yari afite ibikorwa nk’uko byavuzwe n’Umuvugizi wungirije wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire.

Yagize ati: “Twasanze Yungung akora ubucuruzi bw’imitungo ya Guverinoma mu buryo butemewe n’amategeko irimo inkweto, impuzankano z’igisirikare, ‘gants’ n’ibindi.”

Polisi ya Uganda yatanze amakuru ko iperereza ryagaragaje ko uyu Mushinwa wafatiwe mu iduka rye rya nimero 14 mu nyubako ya Kasanga yakoranaga n’umugabo wo mu mutwe udasanzwe w’Igisirikare cya Uganda witwa Frank, ari we wazanye iki gitekerezo akanagitera inkunga.

Imwe mu myambaro yakurwaga muri Somalia, binyuze muri uyu Frank, wayigezaga mu gace ka Nansana kugira ngo itangire igurishwe nk’uko Yungung yabyiyemereye.

Owoyesigyire yatangaje ko iperereza ryagaragaje ko uyu Mushinwa yinjiye muri Uganda nk’umukerarugendo akajya yongeresha visa uko irangiye, ari nako ajya no mu bihugu by’ibituranyi.

Frank ari gushakishwa kugira ngo abazwe ibyo ashinjwa, mu gihe hakiri iperereza rikiri gukorwa, ubu Yungung afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kawempe.

Jin Yungung w’Umushinwa w’imyaka 33 y’amavuko wacuruzaga imitungo ya Guverinoma ya Uganda

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!