Sosiyeti ya Kenya Airways (KQ), yo muri Kenya yavuze ko igiye kongera gukora ingendo zijya i Kinshasa nyuma y’uko abakozi bayo bari barafashwe n’urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare muri Congo, ku wa 19 Mata 2024.
Nyuma y’uko Kenya ikomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa RD Congo ngo burekure abo bakozi, umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya ku wa Mbere, aganira n’Ibiro Ntaramakuru, Reuters, yemeje ko bariya bakozi ba Kenya Airways barekuwe.
Abakozi ba Kenya Airways (KQ) bakimara gufatwa bigatinda, KQ yahise ifata icyemezo cyo guhagarika ingendo yagiraga i Kinshasa.
Mu itangazo iyo sosiyeti ivuga ko ishimira inzego z’ubuyobozi za Kenya, abakozi bayo i Nairobi n’i Kinshasa bakomeje guharanira ko bagenzi babo barekurwa.
Yavuze ko abakozi bayo barenganaga kuko bubahirizaga amabwiriza yo gukurikiza amategeko, ubwo bangaga gutwara umuzigo uhenze kandi nta nyandiko zihagije ufite.
Kenya Airways (KQ), yavuze ko ku wa Gatatu taliki 08 Gicurasi, isubukura ingendo zijya i Kinshasa.