Amakuru ataremezwa n’urwego urwo arirwo rwose mu Rwanda aravuga ko District Police Commander (DPC) wa Nyanza,SP Eugene MUSONERA amaze icyumweru atawe muri yombi akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
SP Eugene MUSONERA wari DPC kuri ubu ngo yaba afunze akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka Karere ka Nyanza yari abereye DPC.
Aya makuru avuga ko SP MUSONERA avuka muri Nyanza, mu murenge wa Mukingo Akagali ka Mpanga.
Bivugwa ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yigaga mu mashuri yisumbuye muri ESPANYA ariko umwaka yari agezemo ukaba ushidikanywaho hagati y’umwaka wa 4 cyangwa uwa Gatanu.
Uruhare rwa SP MUSONERA muri Jenoside yakorewe Abatutsi abamuzi muri Nyanza muri za 1994 ngo bari basanzwe baruzi ndetse bakavuga ko yagendanaga n’imbunda.
Aba ngo batunguwe no kongera kumubona kuva icyo gihe muri 1994, ejo bundi ahagarutse noneho yaje kuba DPC! Ngo hari n’ababanje gushidikanya ko yaba atari we.
Aha rero nibwo byahise bitangira kunugwanugwa ko Afande woherejwe kuba DPC muri Nyanza ari umuntu uhavuka ariko umaze igihe batazi aho aherereye kuko atahagarutse (mu buryo buzwi) kuva 1994 ndetse ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere yari aje kubera DPC nyine.
Mu muhango wo #Kwibuka30 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busasamana ruri ku Rwesero mu Mujyi wa Nyanza, DPC SP MUSONERA, ukurikije uko “Protocole”yateganyaga, akaba yari ku rutonde rw’Abayobozi bakuru bagomba guhabwa ururabo rwo kunamira Imibiri y’Abatutsi iharuhukiye biciwe mu Mujyi wa Nyanza no mu bice bihegereye.
Uyu munsi rero ngo nibwo ibyari bisanzwe bivugwa mu matamatama kuva abamuzi bamubona muri Nyanza byagiye hanze kuko kumubona ashyira ururabo ku rwibutso babifataga nk’agashinyaguro.
Mu gukora ino nkuru UMURUNGA wagerageje kuvugana n’inzego nyinshi zishoboka kuko twahamagaye numero y’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo aratwitaba,tumubwiye impamvu tumuhamagaye atubwira ko atagikorera mu Majyepfo,atubwira ko ahubwo twabaza Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu.
Umuvugizi wo kurwego rw’Igihugu nawe twamuhamagaye ntiyatwitaba n’Ubutumwa bugufi twamuhaye twarinze dukora ino nkuru ntagisubizo namba tubonye.
Izi nzira zose zitunaniye twagerageje kuvugisha abakorana bya hafi mu buzima bwa buri munsi n’uyu bivugwa ko yatawe muri yombi,tuvugisha Meya w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme,nawe atubwira muri aya magambo ati:”Rwose ntabwo njyewe mubo nkoresha ntihabamo Polisi,DPC ahabwa akazi na Polisi,bibaye byiza mwabaza Polisi”. Twamubajije niba barimo gukorana mu kazi kabo ka buri munsi;adusubiza ko twabaza Polisi.
Igihe baduha amakuru twayabagezaho…