Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

DRC:Africa yunze Ubumwe yamaganye ibitero byagabwe ku mpunzi

Ni mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryasohotse ku iki Cyumweru taliki 05 Gicurasi 2024, aho ishyirahamwe ry’umuryango wa Africa yunze ubumwe ryamaganaga ryivuye inyuma ibitero byagabwe ku mpunzi muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo biherutse kuba bigahitana benshi abandi bagakomereka.

Moussa Faki Mohamat, ni umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe,muri iri tangangazo yagaragaye yamagana yivuye inyuma ibi bitero, rigira riti:”Perezida w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, Moussa Faki Mohamat, yamaganye yivuye inyuma ibitero byibasiye impunzi zahungiye kuri Lac Vert na Mugunga, byahitanye benshi bikanakomeretsa bikomeye abandi barimo abagore n’abana muri Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo.”

Perezida wa Africa yunze ubumwe yakomeje atangaza ko yihanganishije abo byagizeho ingaruka, ati:” Mbabajwe no kuboherereza ubutumwa bw’akababaro, nihanganisha imiryango y’inzirakarengane, Guverinoma na Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo muri rusange.”

Yakomeje yikoma imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano mukeya no gukora urugomo muri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avuga ko uru rugomo rurimo kurenga ku myanzuro yabereye i Luanda yasabaga ko intambara yahagaraga hakaba ibiganiro biganisha kunzira z’amahoro.

Muri iri tangazo umuryango wa Afrika yunze ubumwe, ugaragaza ko ushyigikiye amasezerano ya Luanda na Nairobi yo guhosha amakimbirane mu mahoro aho gukomeza intambara.

Ibi ngo basanga ari byo byazana amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere k’ibiyaga binini muri rusange.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!