Mu Mujyi wa Bujumbula mu Kamenge muri Komine Ntahangwa hatewe Grenade zakomerekeje abantu barindwi.
Ku Cyumweru taliki 05 Gicurasi 2024, nibwo izi Grenade zatewe mu tubari ubwo abantu bamwe barimo bafata ibyo kunywa abandi bafata amafunguro. Ubutegetsi bwatangije umukwabu wo guhiga abagizi ba nabi bakoze icyo gikorwa.
Abagizi ba nabi bateye izi Grenade bigaragara ko bari babiteguranye kuko ku tubari tubiri zateweho byabereye amasaha amwe.
Grenade imwe yaraturitse ikomeretsa bikabije abantu babiri, abandi batanu bakomereka byoroheje.
Abo babiri bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Ubutegetsi bwa Ndayishimiye ntacyo buratangaza kuri aya makuru gusa ngo aho byabereye hoherejwe abasirikare benshi.