Ku italiki ya 25 Mata 2024, i Taabaa muri Leta ya Rivers, imwe mu zigize Nigeria, ni bwo umpolisikazi witwa Christiana Erekere yishwe n’ikivunge cy’abantu bagera kuri 30, ubu 16 ngo bamaze gutabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Rivers, nyakwigendera yakoreragamo, Grace Iringe-Koko, avuga ko yishwe n’inkoni n’imihini yahuraguwe n’igikundi cy’abantu 30 bari bagiye mu bukwe i Akwa Ibom, ubwo yari mu kazi ke ko kugenzura ibinyabiziga ku muhanda.
Akomeza avuga ko Madamu Erekere ubwo yasabaga ibyangombwa aho kubimuha bahise bamugota bakamukubita bakamwica nta gitabara.
Aba bagenzi ngo bose bahise batoroka, gusa Police ikomeza iperereza ryamaze guta muri yombi abagera kuri 16, gusa ngo riranakomeje.