Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Musanze: Abanyeshuri b’abakobwa ba GS Gatovu bashobora guta ishuri hatagize igikorwa ku cyumba cy’umukobwa

Mu Karere ka Musanze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gatovu ruherereye mu Murenge wa Gataraga abana b’abakobwa bahiga bavuga ko kubera kutagira icyumba cy’umukobwa bituma bahitamo gusiba amasomo mu gihe bageze mu kwezi k’umugore, bityo bakaba bifuza ko bakubakirwa icyumba cyujuje ibyangombwa.

Uwera Marie Helene, ni umwe muri abo bakobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko, yagize ati: “Hano kuri GS Gatovu twumva icyumba cy’umukobwa nk’amateka kuko twumva ngo icyo cyumba kiba kirimo ibitanda, ibitambaro by’amazi, mbese ibikoresho by’isuku, ariko ubu twe ntacyo tugira ibi rero bituma mpitamo kwisibira mu gihe natangiye imihango kuko hano n’umwana w’umukobwa ntaba yizeye ngo arabona ubufasha mu mihango.”

Undi yavuze ko baterwa ipfunwe n’icyumba cy’ishuri bagabanyijemo ibyumba bifashishije za tiripulegisi, avuga ko batinya kwinjiramo kuko abahungu bahiga babashungera.

Ati: “Hari akantu k’akumba nako k’imfunganwa. Kugira ngo winjiremo rero hano abahungu baba badukanuriye bakadukwena ku buryo twiganyira kwinjiramo tugahitamo kwisibira tukaza tumaze koroherwa. Tekereza rero abakobwa 10 turamutse tugiriye rimwe mu mihango ubwo byagenda bite? Turisibira, ibi rero bitugiraho ingaruka kuko nyine uba wasibye ushobora kuza ugasanga barakoze isuzuma ukavanizamo gutsindwa nibadufashe tubone icyumba cy’umukobwa.

Bwana Rwamuhizi Theophile, Umuyobozi wa GS Gatovu, na we ashimangira ko kutagira icyumba cy’umukobwa ari ikibazo cy’ingorabahizi kuri bo.

Ati: “Nk’ikigo gishya ntabwo byose byari byateganijwe, nta kundi twari kubigenza twahisemo gufata ishuri rimwe turigabanyamo ibice, mbese twakoze ibindi byumba ku kindi cyumba kugira ngo tube twafasha umukobwa wagiye mu mihango iyo bibaye ku mukobwa tumujyanamo.”

Ashimangira ko iki kibazo gikomeje kubabera imbogamizi,

Ati: “Rwose dufite ikibazo cy’icyumba cy’umukobwa kandi birumvikana hashobora kuba hari n’abasiba ishuri kubera ko aho kiri rwose ntikibaha umutekano, kandi na cyo gifite igitanda kimwe, turifuza icyumba cy’umukobwa gitekanye kuko aho kiri rwose ni ku ka rubanda.”

Ikigo cya GS Gatovu cyafunguye imiryango ku wa 01 Gashyantare 2021, gifungurana abanyeshuri 600, kuri ubu ifite ibyumba 20, abarezi 28 n’abanyeshuri 1011, harimo abakobwa 500.

Umuyobozi w’ikigo ashimangira imbogamizi ku myigire y’Abakobwa iterwa  no kutagira icyumba cy’umukobwa gikwiriye

Src: Imvaho Nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!