Impunzi y’Umunyarwanda iba mu nkambi ya Maheba kubera kwiha uburenganzira bwo gusaba amafaranga bagenzi be bashaka kujya ku rutonde rw’abagenewe imfashanyo y’abatishoboye, yatawe muri yombi n’Igipolisi cya Zambia.
Amakuru avuga ko yitwa ‘Bosco’ akaba yarahunze mu 1994. Atuye ku muhanda wa 36 mu nkambi ya Maheba, ngo yahaye akazi bagenzi be babiri kugira ngo bamufashe gukora urutonde rw’abo avuga ko batishoboye kurusha abandi, ngo yabisabwe na perezida w’iyo nkambi.
Impunzi zo zivuga ko icyateye impungenge abantu, ari ukuntu ushaka kujya kuri urwo rutonde, abanza gusabwa amafaranga.
“Ni gute umuntu utishoboye ashobora kugira amafaranga yo kwishyura umwanya ku rutonde mu gihe urutonde ruvugwa rugamije kubafasha! Ibi byasaga naho bidasanzwe kuri twe, niyo mpamvu twabimenyesheje abapolisi.”
Ngo abapolisi bahageze abantu amagana bari bamaze kwiyandikisha, kuko bahageze igikorwa kigeze ku munsi wa Kane.
Impunzi z’Abarundi ziti “Abibasiwe cyane ni abahinzi batabonye umusaruro mwiza kubera amapfa muri Zambia, ku buryo abantu benshi babiyobotse, bamwe batanga ruswa kugira ngo bajye kuri urwo rutonde.”
Igihe perezida w’inkambi yamenyeshaga Polisi ko nta muntu yahaye akazi ko gukora urutonde, Bosco yarafashwe ajyanwa hanze y’inkambi muri kasho ka Polisi.
SOS Media Burundi ivuga ko abo Bosco yatse amafaranga, bashakaga kumufata ngo abe ari bo bamwihanira.
Umutangabuhamya agira ati: “Iyo Polisi badatabara, abantu bari bagiye kumurangiza. Yasabwe gusaba imbabazi, gusaba imbabazi ku mugaragaro no kwishyura amafaranga yose yakusanyijwe.”
Abari muri zone ya 34 na 36 basabwe kurushaho kuba maso kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’uburiganya.
Inkambi ya Maheba icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 27, zirimo ibihumbi 3 z’Abarundi.