Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Amashirakinyoma ku ifoto y’umwana wagiye kwiga yambaye ishati ya Polisi.

Mu Karere ka Muhanga, umwana wiga mu mashuri abanza yagiye ku ishuri yambaye umwambaro wa Polisi y’u Rwanda, inkuru iba gikwira hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

Mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, hatangiye gucicikana inkuru yatangaje benshi y’umwana wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza kuri EP Gatenzi, mu Murenge wa Cyeza waje ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi y’u Rwanda.

Ifoto yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga

Abakwirakwizaga ifoto y’uwo mwana bo bavugaga ko uwo mwenda ari uw’ukuri ndetse ko n’uriya mwana yavuze ko umubyeyi we ngo yajyaga awifashisha nijoro akagenda batazi aho agiye, ngo ndetse na se ari guhigwa bukware.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko umwenda wa Polisi uriya mwana yagaragaye ku ishuri yambaye utagikoreshwa, ariko kandi bitabujije Polisi gutangira iperereza, kugira ngo hamenyekane uko wamugeze mu maboko.

Yagize ati’’ Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuri yambaye impuzankano y’ ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw’ishuri bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.’’

Ntiharamenyekana niba umubyeyi w’uwo mwana yarigeze kuba umupolisi cyangwa hari aho ahuriye nabo kugirango hamenyekana aho yaba yarakuye uriya mwambaro. Iperereza rirarimbanije.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!