Abayobozi bakuru n’abasirikare bategujwe ko harimo gushakwa impapuro zibata muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’intambara barimo gukorera muri Gaza.
Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ngo umaze imyaka itatu ugenzura ibikorwa bya Israel muri Gaza, ndetse no mu minsi yavuba aho barashe Gaza bavuga ko bagendereye kurimbura umutwe wa Hamas.
Ibi ngo byasunikiye abayobozi n’abasirikare bakuru ba Israeli kuba igihe icyo ari cyo cyose batabwa muri yombi bagakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha.
Mu bayobozi bakuru bashobora gushyirirwaho izi mpapuro zibatesha muri yombi harimo uri ku ruhembe rw’umuheto, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, wanikomye urwo rukiko avuga ko ibyo bavuga byo guta muri yombi abayobozi n’abasirikare ba Israel ari uguca intege ubwirinzi bwa Israel.
Si ubwa mbere abakuru ba Guverinoma baba bashyiriweho izi mpapuro kuko Vladimir Putin, Perezida w’Uburusiya, Nyakwigendera Muammar Gaddafi(Libya) , Joseph Kony(Uganda) nabo bashyiriweho izi mpapuro.
Kalim Khan, ni umushinjacyaha mukuru wa ICC, ubwo yasuraga Gaza n’intara ya West Bank, mu kwezi kwa Ukwakira n’Ukubozi 2023, yiboneye n’amaso ye uburyo ibikorwa bya Israel ihiga Hamas byakururiye akaga inzirakarengane, aho abantu bamwe bahasize ubuzima, inzu z’imiryango myinshi n’ibikorwaremezo byahangirikiye.
Nyuma yakoze rapport ishobora kurangiza ihitanye bamwe mu bikomererwa by’ubuyobozi bwa Israel.
Khan yari yateguje ko bakwiye kwigengesera, bitaba ibyo bagongana n’urukuta rw’amategeko bakabyirengera.