Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Goma: Abaturage batwitse umusirikare wa FARDC arashya arakongoka

Mu Burasirazuba bwa RD Congo mu Mujyi wa Goma, abaturage bishe batwitse umusirikare wa FARDC, nyuma yo kumubona azerera muri uyu Mujyi.

Amakuru acaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko uyu musirikare yatwitse ku wa Gatatu taliki ya 01 Gicurasi 2024, atwikirwa muri Karitsiye ya Kyeshero.

Uyu musirikare yishwe azize gushinjwa umwana w’umuhungu uherutse kuburirwa irengero yari agiye ku ishuri rya Institut ku wa 29 Mata 2024. Gusa uyu musirikare ntabwo hasobanurwa uko yagize uruhare mu ibura ry’uyu mwana.

Bivugwa ko uyu musirikare yabanje kubonwa azenguruka muri aka gace ka Kyeshero yambaye impuzankano (uniform) y’igisirikare cya FARDC, abaturage bamubonye baramufata baramukubita kugeza ubwo bamumenaho lisansi baramutwika arashya arakongoka.

Mu kwezi gushize kwa Mata nabwo abaturage baherutse gukubitira umusirikare wa FARDC mu Mujyi wa Goma kugeza apfuye, uyu we yakubiswe nyuma yo kwica arasiye abantu babiri mu Mujyi wa Goma.

Mu minsi yashize kandi hatanzwe itangazo ko nta musirikare cyangwa umuwazalendo wemerewe kuzerera mu Mujyi wa Goma yambaye impuzankano cyangwa afite imbunda.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!